{Byari ibyishimo byinshi ku banyeshuri n'abayobozi b’Ishuri ryisumbuye ryaragijwe Roho Mutagatifu ry’I Nyanza (Ecole Secondaire du Saint Esprit), abariherewemo ubumenyi n’uburere n'ababyeyi bakiharerera ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 50 rimaze rishinzwe.}
Ibirori byo kwizihiza iyi Yubile byabereye ku cyicaro cy’iri shuri mu Karere ka Nyanza, byitabirwa n’imbaga y’abantu bo mu byiciro bitandukanye barimo abayobozi mu nzego bwite za Leta, aba Kiliziya Gatolika bari barangajwe imbere na Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Butare, abize muri iri shuri mu bihe bitandukanye ndetse n’abanyeshuri baharererwa ubu.
Uyu munsi waranzwe no kugaruka ku mateka y’ishuri n’ibigwi by’abaharerewe ndetse n’akamaro ryagize ku gihugu.
Avuga ku mateka y’iri shuri, umuyobozi waryo Urayeneza Pascal yavuze ko ryatangiye mu mwaka w’amashuri 1963-1964 ritangijwe na Padiri Theophile Horsten. Rigitangira rikaba ryarahawe izina rya Ecole des Moniteurs Auxiliares. Nyuma yaho gato mu 1964 ryahinduriwe izina ryitwa Ecole Normale Inferieure. Aha rikaba ryarigishaga ibijyanye no gutegura abazaba abarimu mu mashuri abanza.

Mu 1979 kandi ryaje kwitwa Ecole Normale inferieure Stella Matutina kugeza mu 1982 ubwo ryafataga izina rya Normale Primaire. Kugeza mu mwaka wa 1990 iri shuri ryakiraga abanyeshuri b’abahungu gusa. Ryatangiye kwakira abahungu n’abakobwa muri uwo mwaka. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iri shuri ryahawe izina rya Ecole Normale du Saint Esprit.

Mu mwaka wa 1998 ishami ry’inderabarezi ryaje kuvanwa muri iri shuri ni uko hazanwa amashami y’icungamari n’ubucuruzi ndetse n’amategeko n’ubutegetsi. Icyo gihe nibwo ryiswe Ecole Secondaire du Saint Esprit. Kuri ubu muri iri shuri hari amasomo akubiye mu byiciro bitatu ari byo: Icyiciro rusange, Mathematics-Economics-Geography na Maths-Phyisics-Geograpghy
Umuyobozi wa Ecole du Saint Esprit yagaragaje ko iri shuri rimaze kuba ubukombe aho yerekanye ko abarirangijemo bafashije mu kubaka igihugu.
Yagize ati “Iri shuri ryabaye ingirakamaro, cyane cyane ryafashije mu gutanga ubumenyi mu mashuri atandukanye, abahize harimo ababaye abaganga, abacamanza, abayobozi ku nzego zitandukanye n’abandi.”

Umuyobozi w’ikigo yerekanye ko iri shuri ritanga uburezi bufite ireme aho ndetse abanyeshuri baryo bo mu byiciro bitandukanye batsinda ku rugero rwa 100%.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije ushinzwe imibereho myiza Kambayire Appoline yagaragaje ko Akarere kishimira ubufatanye kiliziya gatolika igirana na Leta cyane cyane mu rwego rw’uburezi. Yashimangiye ko ubwo bufatanye buzakomeza.
Uyu muyobozi yagarutse ku masomo atangirwa muri iri shuri anerekana ko rigendana n’icyerekezo cya leta y’u Rwanda aho ubu hagezweho guteza imbere Ubumenyi n’ubumenyi ngiro.
Musenyeri Philippe Rukamba wa Diyosezi Gatolika ya Butare ari nayo nyiri iri shuri yagarutse ku kwishimira umusaruro iri shuri rimaze gutanga. Yahaye impanuro abanyeshuri bahari ubu aho yabasabye kurangwa n’imico myiza bakirinda ibirangaza biriho kuri iki gihe.
Yagize ati “Ubumenyi butagira uburere ntacyo bwamarira nyira bwo mukwiye kwitwararika,”
Yongeye kwibutsa ababyeyi inshingano yabo yo kurera abana babo, babereka imico myiza ndetse banabatoza umuco wo gukora. Yashimangiye ko Diyosezi izakomeza gufasha iri shuri mu bushobozi bwayo, ariko kandi anasaba ubufatanye n’ababyeyi n’abarirangijemo.

Ecole Secondaire du Saint Esprit de Nyanza kuva ryashingwa abanyeshuri barirangijemo bakabona impamyabushobozi mu mashami atandukanye ryagize bagera ku 2993. Kuri ubu rifite abanyeshuri 456, muri bo 244 ni abakobwa naho 212 ni abahungu.


Ibitekerezo 0