{Mu Murenge wa Tabagwe Akarere ka Nyagatare hari ibimenyetso bigaragaza ko nyakatsi yaba itaracika burundu muri Nyagatare; aho uwitwa Nakamondo n’abana be babiri bamaze imyaka icumi ariyo babamo.}

Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ORINFOR avuga ko umuturage witwa Nakamondo Mariya aba mu karuri ke bamwe bita burende, abandi bakita nyakatsi .

Umuryango wa Nakamondo Mariya siwo wonyine uba ahantu hadakwiye muri uyu Mudugudu wa Nshuli, Akagari ka Gitengure Umurenge wa Tabagwe Akarere ka Nyagatare. Muri uwo Mudugudu hari imiryango itanu ituye mu nzu umuntu yakwita nyakatsi. Iyi miryango ituye mu mudugudu umwe hamwe n’abandi baturage bubakiwe.

Zimwe muri izi nzu za nyakatsi bise burende usanga zitwikiriwe n’igihuru cy’imiyenzi yazimeze iruhande, aho bavuga ko ari bumwe mu buryo bifashisha kugira ngo umuyaga udasakambura ibyatsi n’amasashi azitwikiriye.

Mu buyobozi bw’Umudugudu wa Nshuli bavuga ko abo bantu bagiye bagira amahirwe make gahunda zitandukanye zo kubakira abatishoboye zikabasiga, ngo kuko habagaho gutombora abantu bakubakirwa hagendewe kuri nimero batomboye. Ariko mu Buyobozi bw’Umudugudu ngo babonye ko hari ikibazo babigeza ku Murenge.

Ku Murenge wa Tabagwe bavuga ko Nyakatsi zacitse burundu ariko ngo ahari inzu zidakwiye ngo zituwemo n’ababa baje gupagasa.

Ibisobanuro inzego z’ibanze zitanga abatuye aha nti babyumva kuko bo ubwabo bashatse kubakira abagituye ahadakwiye, ariko ngo babura ubushake bw’abayobozi cyane cyane abo ku rwego rw’Umudugudu.