Icyakora, amakuru yizewe agera kuri IGIHE agaragaza ko atari uko byagenze. Kakooza ni we wohereje ibyangombwa bye, akoresheje mudasobwa y’umujyanama we, Ndayizeye Innocent. Mu kubyohereza, ngo ashobora kuba yarakoresheje aderesi ya email y’uwo mujyanama.
Ku wa Gatanu, hasohotse urutonde rushya ruriho amazina ya Kakooza mu gihe mbere atari ariho.
Ubwo urutonde rw’agateganyo rwasohokaga abantu batunguwe no gusanga uwo mujyanama ariwe wasohotse ku rutonde nyamara nta byagombwa yatanze. NEC ngo yahise ivugisha uyu muyobozi imubwira ko habayemo amakosa ariko ko agiye gukosorwa.
Kakooza nta bindi byangombwa yigeze atanga ahubwo ahari izina ry’umujyanama we Ndayizeye Innocent niho hakosowe hashyirwa amazina ye kuko ibyangombwa byose yari abyujuje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Musabyimana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko urutonde rwa burundu nta bantu bashya bajeho ahubwo hakosowe amakosa yari ari mu rutonde rwa mbere.
Yavuze ko hari abantu bagiye bakoresha email z’abandi mu kohereza ibyangombwa, hakaba abanditse amazina nabi n’abatari bujuje ibyangombwa byose aho aribyo byakosowe.
Ati “Urutonde ntakuka nta bantu bashya biyongereyemo ahubwo twakosoye abohereje amazina nabi cyangwa se abantu batanze ibyangombwa bakoresheje email z’abandi bigatuma twandika izina rya email kandi ibyangombwa ari iby’undi muntu. Hari n’abagabo twari twashyize muri 30% ariko iyo ukurikiranye usanga baratanze ibyangombwa bakoresheje email y’umugore we.”
Musabyimana yavuze ko hari hajemo ibibazo bimwe na bimwe akaba aribyo byakosowe ku rutonde rwa burundu.





Ibitekerezo 0