Ahagana mu 1970 bivugwa ko aribwo aka gace ka Kabatwa kari kagizwe n'ishyamba rinini cyane ryabagamo abasigajwe inyuma n'amateka. Ngo bari abantu barangwa n'urugomo, aho bajyaga batangira abaturage barinyuragamo bagiye guhaha mu Ruhengeri.
Abo baturage nibo bahise bahita ku Kabatwa, ni ukuvuga agasozi k’Abatwa.
Ahagana mu 1972 nibwo ku Kabatwa hatangiye kugera abandi baturage, batema iryo shyamba, baharagira inka ndetse bahubaka n’inzu, batangira kuhatura bituma n'inzovu zahabaga zitangira kugabanuka.
Alphonse Gahene w'imyaka 67 yabwiye IGIHE ati “Twageze aha mu 1972. Haba ishyamba ryinshi cyane ryiberagamo Abatwa bamwe baba munsi y'ibiti abandi baba mu tuzu tw'ibyatsi.”
“Nibwo twatangiye gutema ayo mashyamba, tukirukana n'izo nzovu kuko wajyaga kubona ukabona ziraje ari nyinshi tukazamurura, ntawe zicaga ahubwo zarutwaga n'umuturanyi mubi, tumaze kuba benshi twarubatse turatura inzovu zitangira kugabanyuka n'izindi nyamaswa zabagamo ziragenda."
Uyu musaza yakomeje avuga ko hahise haza abantu bari bagize isoko ry'imiryango y'abishyize hamwe batangira kubaha amasambu, babasaba kujya bahingamo ibireti igice kimwe ikindi bagahingamo ibyo bashaka.
Ati "Tumaze gutura nibwo haje abantu bari bagize isoko y'umuryango w'abishyize hamwe (Marche Commun) batangira gutanga amasambu bayaha abaturage guhera ku muntu ufite imyaka 18, badusaba guhinga ibireti ndetse bakajya banatugurira umusaruro wabyo, ahasigaye tukahahinga ibindi dushaka, kugeza ubu turahinga ibireti imisozi irererana, dutangira gukora ku ifaranga, ubu turi gusaza neza kuko dukora ku ifaranga."
Dawudi Geoffrey w'imyaka 71 ni umwe mu basigajwe inyuma n'amateka wabaye muri iri shyamba, yabwiye IGIHE usibye inzovu muri iryo shyamba habaga n’ibisamagwe.
Ati " Twabaga mu ishyamba ryinshi tuba mu tuzu tw'ibyatsi, hari n'ababaga munsi y'ibiti, habaga inzovu nyinshi cyane n'izindi nyamaswa nk'ibisamagwe n'ibindi, byageraga nijoro Data akabyuka agacana umuriro mwinshi, maze inzovu zaza akazitera ibishirira zigahunga.”
“Twari nk'abaturanyi kuko ntawe zasagariraga, tubonye abandi batangiye gutura natwe turubaka turatura, hari n'abo bakuye muri iryo shyamba barubakirwa, ubu duhinga ibireti, ibirayi kandi tukeza n'amajyambere yaraje.”
Kugeza ubu abaturage bahatuye basaba ko iri zina ryahindurwa kuko ritajyanye n'icyerekezo u Rwanda rurimo hakitwa Kabaratwa aho kwitwa Kabatwa kuko ngo ari izina ribatera ipfunwe.
Nyiramajyambere Immaculée, ni umukecuru w'imyaka 83 utuye ku Kabatwa yagize ati" Aha wumva ngo ni ku Kabatwa, koko Abatwa babaga mu mashyamba yari ahari, ariko nabo barimuwe batuzwa neza mu midugudu baba Abanyarwanda nkatwe twese, kuba hitwa Kabatwa ntibijyanye n'igihe turimo cy'ubumwe bwacu buzira amoko n'amacakubiri, twagize icyifuzo cy'uko hakwitwa Kabaratwa dore ko hamaze no kugera amajyambere nshaje nzi gukora ku gikuta inzu ikabona, nibwo naba Nyiramajyambere rwose."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabatwa, Rusingiza Esron, yavuze ko uyu murenge ari uw'amateka, urangwa n'abaturage bakungahaye ku gihingwa cy'ibireti, ndetse nawe yemeza ko abaturage bakomeje gusaba ko izina Kabatwa ryahindurwa kuko ribatera ipfunwe.
Yagize ati " Abaturage bo muri uyu Murenge barangwa no gukora cyane, by'umwihariko ku gihingwa cy'ibireti n'ibirayi ubona ko byamaze kubateza imbere, ni kenshi bifuje ko izina Kabatwa ryahindurwa hakitirirwa ikirunga cya Kalisimbi duturiye cyangwa hakitwa Kabaratwa, ibi byose bizagezwa ku nzego zibifitiye ububasha, amazina yahindurwa bijyanye n'amateka na hano bakarihindura."
Kugeza ubu iyo ugeze ku Kabatwa uhasanga imisozi yererana iriho igihingwa cy'ibireti nka kimwe mu bibumbatiye ubukungu bwabo. Umuriro w'amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’imihanda byatumye hahinduka agace kabereye ijisho, ariho abaturage bahatuye bahera basaba ko izina Kabatwa ryasimbuzwa Kabaratwa nk'agasozi k'ubukungu.






Ibitekerezo 0