Aba bana bo mu ishuri rya Chibok bashimuswe tariki ya 14 Mata 2014 ubwo umutwe w’inyeshyamba wa Boko Haram wagabaga igitero kuri iri shuri.

Nyuma y’ishimutwa ryabo leta yari iyobowe na GoodLuck Jonathan yakoze uko ishoboye ngo ibabohoze biranga biba imfabusa. Uyu yasimbuwe na Muhammadu Buhari wizeje abaturage ko azabohoza aba bana b’abakobwa.

Nyuma y’itorwa rya Buhari ibitero bya Boko Haram byarushijeho nanone gukaza umurego ndetse mu gihe kitarenze ukwezi abantu basaga 1000 bamaze kuburira ubuzima muri ibi bitero.

Nyuma y’ishimutwa ry’aba bakobwa, Boko Haram yagaragaje amashusho y’abarenga 100 bari bambitswe imyenda y’abayisilamu ndetse bafashe n’igitabo gitagatifu cy’abayisilamu Qoran ari nako bagenda basubiramo imwe mu mirongo ikigize.

Umuyobozi wa Boko Haram kandi yagaragaye mu mashusho bashyize ku mugaragaro avuga ko abo bakobwa bashyingiranwe n’abagize umutwe wa Boko Haram.

Raporo iherutse gutangazwa n’umuryango Amnesty International yavugaga ko umwe mu bayobozi b’inzego nkuru zishinzwe umutekano muri Nigeria avuga ko aba bakobwa bacumbikiwe mu birindiro bya Boko Haram muri Chad na Cameroon.

Umwe mu basesenguzi n’inzobere mu by’umutekano ndetse n’imikorere ya Boko Haram yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru ko nta cyizere cy’uko aba bakobwa bazaboneka.

Yavuze ko magingo aya bamwe muri bo bafite abana ndetse abandi baragurishijwe mu mirimo yo kubakoresha ubusambanyi ku gahato mu bihugu nka Sudani no mu Mijyi irimo Dubai, Cairo n’ahandi. Yavuze ko umuntu atashidikanya no kwemeza ko hari abashobora kuba barishwe bagerageza guhunga no gutoroka.

Abakobwa bashimuswe ba Boko Haram bahise bagirwa abayisilamu
Abakobwa bashimuswe ba Boko Haram bahise bagirwa abayisilamu

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale