Ibi yabibwiye abaturage bari bitabiriye ikemurwa ry’ibibazo ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016 mu Murenge wa Musambira mu Kagari ka Karengera.
Nubwo ikemurwa ry’ibibazo ari igikorwa gihoraho, Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage ko nta mpamvu yo kuba uturanye n’umuntu mutavugana, mutumvikana kuko ngo ibyo ntaho byageza igihugu.
Meya Udahemuka yagize ati “Buri wa gatatu wahariwe kwakira no kumva ibibazo by’abaturage tukabikemura, izo ni inshingano zacu nicyo mwadutoreye.”
Gusa, kugira ngo iyi gahunda irusheho kugenda neza, yongeyeho ko ari byiza ko abaturage bajya birinda gusimbuka inzego z’ubuyobozi ahubwo bakiyambaza urwego rubari bugufi byananirana bakegera urwisumbuyeho bityo ubutabera nyabwo bukabageraho bitabagoye.
Yabijeje ko Akarere kazakomeza gukurikirana ikemurwa ry’ibibazo byabo bakirinda ko hagira umuturage urengana kubera ko atakemuriwe ibibazo.
Umwe mu baturage bari bitabiriye iyi nama yo kwakira ibibazo mu Murenge wa Musambira, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwatekereje kuri iyi gahunda y’umwihariko.
Habimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Karengera yavuze ko ibi bigaragaza imiyoborere myiza y’igihugu kandi ngo biratanga icyizere cy’ejo heza h’abana b’u Rwanda.
Ibibazo byabajijwe ahanini ni ibirebana n’amakimbirane ashingiye ku butaka, ibibazo by’imyubakire n’amabwiriza abigenga, amakimbirane ashingiye ku mibanire mu muryango ndetse n’ibibazo birebana n’imanza zaciwe n’inkiko zisanzwe ariko imyanzuro ikaba itarashyizwe mu bikorwa n’abahesha b’inkiko babifitiye ububasha.
Bimwe muri ibyo bibazo byakemuwe ba nyirabyo bagenda banyuzwe naho ibindi bisigaye bihabwa umurongo uhamye wo kubikemura.



Faustin Ntakirutimana- Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Kamonyi




Ibitekerezo 0