{Nyuma yo kubona ko hakiri imbogamizi mu guhanga imirimo ku rubyiruko rutuye Akarere ka Ngororero, urubyiruko rwahuguwe na DOT Rwanda (Digital Oppunity Trust) rwahuriye mu ihuriro n’abayobozi b’akarere bacocera hamwe ibibazo bibazitira mu kwihangira imirimo.}

Bimwe mu bibazo byagiye bigaragazwa n’urwo rubyiruko ni uko batajya babasha kubona amahirwe aboneka mu karere ka Ngororero yabafasha kwihangira imirimo, kunanizwa n’inzego zimwe na zimwe mu kubona ibyangombwa byo gushinga koperative, amashyirahamwe, n’ibindi; aho ngo iyo bagiye kwaka ibyo byangombwa basabwa ibindi biba bidafitanye isano n’ibyangombwa basaba kandi baba bafite ubushobozi buke.

Bagaragaje kandi ko hari amakoperative ashingwa ntarambe batabashije kubona inguzanyo muri banki, ikibazo cy’abana babura ubushobozi bakava mu mashuri n’abashomeri benshi b’urubyiruko.

Kuri ibi bibazo bagaragaje ibyifuzo urwo bafite, basaba inzego zinyuranye zibishinzwe kujya bakomeza kubaba hafi bakabagira inama bakabasha kwifasha mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Abayobozi n'urubyiruko nyuma y'ihuriro
Abayobozi n'urubyiruko nyuma y'ihuriro

Abayobozi bari muri iri huriro harimo umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umuyobozi waje ahagarariye DOT Rwanda ku rwego rw’igihugu, abakozi ba banki UNGUKA na Banki y’abaturage, uhagarariye urubyiruko mu karere, uhagarariye abikorera mu karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Ngororero na Gatumba n’abandi, bigiye hamwe icyakorwa kuri ibi bibazo.

Bijeje uru rubyiruko kutabatetereza, kandi ko bazakomeza kubaba hafi mu bikorwa byose. Aha umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yababwiye ko na bo icyo basabwa ari ugukura amaboko mu mufuka bagakora, ahasigaye igihe cyose bahuye n’ikibazo bakiyambaza ubuyobozi.

Nyuma y'ihuriro habayeho kwidagadura
Nyuma y'ihuriro habayeho kwidagadura

Ihuriro ryashojwe no gusangira, n’imyidagaduro yaranzwe n’imbyino zitandukanye urubyiruko rugaragaza ibyishimo ko ihuriro nk’iri ryaje rikenewe.