{Marie Claire Mukamusonera, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yemeza ko kugeza ubu, Ubumwe n’Ubwyunge bumaze gushinga imizi mu Rwanda, nk’uko bigenda bigaragazwa n’uko imibanire kugeza ubu.}
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari yasuye Akarere ka Ngororero, inama yarimo n’abayobozi ndetse n’abakuru b’amadini. Yakomeje atanga ingero zigaragaza ko Ubumwe n’Ubwiyunge ubu bumaze gushinga imizi, avuga ko haba mu mashuri, mu gutanga akazi, muri Polisi, mu Ngabo no mu bindi bikorwa Abanyarwanda bitabira nta kindi kirebwa uretse ubushobozi bw’umuntu.
Icyakora hari imbogamizi zizitira Ubumwe n’Ubwiyunge zagaragajwe, cyane ku kibazo cy’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugeza n’ubu itarishyurwa.
Padiri Léonidas Ngomanziza wungirije Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ngororero yavuze ko kugeza ubu ubumwe n’ubwiyunge bugenda neza, avuga ko gusa hakiri inzitizi zirimo amambirane yo mu ngo, ubukene, inzibutso zidasukuye, inzu z’abacitse ku icumu zishaje n’imitungo itararangiza kwishyurwa.




Ibitekerezo 0