{Nyuma y’ubushakashatsi mu buhinzi kubijyanye n’ikoreshwa ry’ifumbire ndetse no guhinga nta fumbire bwakozwe n’umushinga RWARRI (Rwanda Rural Rehabilitation Initiative) hamwe n’amakoperative atandukanye yo mu karere ka Ngoma, hamuritswe ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, aho byagaragaye ko imikoreshereze y’ifumbire ishobora kugira icyo ihindura ku bwinshi bw’umusaruro.}

Tariki ya 6 werurwe 2013, mu Murenge wa Karembo, Akarere ka Ngoma niho habereye uwo muhango. Kuri uwo munsi hagaragajwe itandukaniro riri hagati yo guhinga ukoresheje ifumbire, cyangwa guhinga ukoresheje ifumbire y’imborera ndetse n’igihe uhinze ukoresheje ifumbire y’imborera ivanzemo ifumbire y’imvaruganda.

Nk’uko byagaragajwe, ugereranyije umusaruro wabonetse mu mirima itandukanye yahinzwe hakoreshejwe ubwo buryo uko ari butatu, ahahinzwe hakoreshejwe ifumbire y’imborera ivanze n’imvaruganda niho habonetse umusaruro mwinshi cyane.

Mu mibare yagaragajwe n’umuyobozi wa RWARRI, ni uko ahahinzwe ntafumbire kuri hegitari imwe ihinzeho ibishyimbo usaruraho w;ibiro 600, naho ahahinze harimo ifumbire y’imborera kuri hegitari imwe usaruraho ibiro 900, ahahinze harimo ifumbire y’imborera ivanze n’iy’imvaruganda uhasarura ibiro 1,400 ibi bikaba bigaragaza cyane inyungu yo guhinga ugafumbiza ifumbire.

Ikindi cyagarutsweho kuri uyu munsi n’uko ubu abahinzi cyane abari muri koperative zifite ubuzima gatozi, umusaruro wabo utazongera kubura isoko nk’uko byashimangiwe n’abaje bahagarariye PAM na RGCC kuko kuri ubu bari kugurira abahinzi umusaruro wabo.

Umuyobozi wa Koperative Imbarutso yashimiye cyane umushinga wa RWARRI kuko avuga ko wabagejeje kuri byinshi, harimo amahugurwa atandukanye, kubakorera ubuvugizi ndetse akaba avugako batahwemye kubaba hafi mu mirirmo y’ubuhinzi ya buri munsi. Yasabye kandi ko PAM na RGCC babatabara bakabagurira umusaruro kugeza ubu bafite urenga toni 300.

Abamurikiwe ubushakashatsi
Abamurikiwe ubushakashatsi
Bamwe mu bahawe amasomo
Bamwe mu bahawe amasomo
Abamurikiwe ubushakashatsi
Abamurikiwe ubushakashatsi

Muri rusange abahinzi bashimiwe nabo umurava bagira, ariko basabwa ko bakwiye kwita k’umwuga bakora kuko ari umwuga wabatunga n’imiryango yabo. Ikindi basabwe ko bakwiye kwita k’umusaruro wabo kugira ngo ubashe kubona isoko.