• Avuka mu Rwanda, afite imyaka 21 y’amavuko
• Ababyeyi be bapfuye akiri umwana, bazize SIDA
• Yamenye ko yanduye SIDA agize imyaka 13
• Yashinze ama clubs mu mashuri avuga ku bya SIDA, aho baganiraga ku byayo bakanakomezanya hagati yabo.
• Yigeze kuba Umuyobozi Wungirije wa Kigali Hope Association; Umuryango urwanya SIDA mu Rwanda.

Melissa Ikirezi agira ati “Mfite imyaka 11, nibwo natangiye kumva ko hari ibitagenda neza mu buzima bwanjye, ndetse ntangira gukeka ko hari ikintu umuryango wanjye wampishe.

Muri ubu buhamya bwe yatanze kuri Business Daily, Melissa avuga ko amatsiko ye yarushijeho kuba menshi ubwo yabonaga ibaruwa nyina yari yarandikiye inshuti ye.

Aha ni ho yamenyeye ko ababyeyi be bapfuye bazize indwara zikomoka kuri SIDA, aho se umubyara yapfuye afite imyaka 3 y’amavuko, naho nyina agapfa Melissa yujuje imyaka 6.

Melissa ati “Muri iyi baruwa, mama yahishuriye inshuti ye byose ku burwayi bwe, avuga ko afite impungenge z’agakobwa ke gato; ‘Ni njye yavugaga.’ Ibi byatumye nshaka kumenya uko mpagaze, ntangira kubuza amahoro bakuru banjye batatu mbabwira kumpimisha.

Nyuma y’umwaka, maze kugira imyaka 13, bemeye kumpimisha. Mu by’ukuri siniyumwishaga icyo nakora ndamutse nsanze naranduye, ariko ntacyo byari bimbwiye, icyo nashakaga ni ukwipimisha. Namenye ko nanduye SIDA, ariko biza kunkomerera ubwo najyaga mu ishuri aho nigaga mbayo (boarding school).

Yaje guhagarika imiti araremba cyane
Ngeze ku ishuri, abo twabanaga mu cyumba batangiye kumbaza impamvu mpora mfata imiti, mu gihe umuganga wo ku ishuri we yari yarambujije kugira uwo mbwira ibyanjye. Natangiye kujya mbabeshya, nkababwira ko mba ndwaye indwara zinyuranye.

Umunsi umwe, inshuti yanjye yambajije impamvu mpora mfata umuti umwe ku ndwara z’ubwoko bunyuranye. Kuva icyo gihe nahise niyemeza guhagarika imiti, kuko nabonaga ari cyo cyandinda ibibazo bahora bambaza. Ni byo koko ntibongeye kugira icyo bambaza, ariko na none nahise ntangira kurwaragurika.

Melissa agira ati “Aha ni ho namenyeye ko SIDA ari nk’umuturanyi, Urayubaha nayo ikakubaha. Iyo ufata neza imiti igabanya ubukana ‘ARVs’ ntikugirira nabi, ubaho mu buzima bwiza."

Melissa avuga ko nyuma yo guhagarika imiti yarwaye akaremba cyane, akimurirwa mu ishuri riri hafi yo kwa bakuru be i Kigali. Avuga ko Umuyobozi w’iki kigo cy’ishuri yari umugore ugwa neza kandi ufite umutima ukomeye, byongeyeho akaba yari n’inshuti ya mama we akiriho.

Amugira inama, ngo uyu Muyobozi w’ishuri yaramubwiye ati “Ibyawe nukomeza kubigira ibanga, uzaba wigirira nabi. Ahubwo niba wumva witeguye, ushobora kubibwira inshuti yawe y’amagara. Bizakugabanyiriza akababaro kandi wumve uruhutse.”

Yahawe akato
Nyuma yo guhishurira ibye inshuti ye y’amagara yizeye ko izamubikira ibanga, si ko byagenze. Ahubwo nyuma y’igihe gito, yasanze abanyeshuri 700 bose mu kigo baramenye ibye, batangira kumwamaganira kure, bakamuheza kuri buri kintu cyose, yisanga ari wenyine n’agahinda kenshi.

Ubuzima bwaje guhinduka
Melissa avuga ko yaje guhura n’umugore wahinduye ubuzima bwe; uwitwa Claire, yemeza ko yifitemo ikintu abenshi mu babana na Virusi itera SIDA badafite. Uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko, ngo yari mwiza, yiyitaho akambara neza, akora akazi ke uko bikwiye, ndetse agaragaza ko atigeze ata na gato icyizere cyo kubaho neza ejo hazaza.

Melissa ati “Nabajije Claire niba nanjye bishoboka ko nabaho nkazageza ku myaka 25 yandi naravukanye SIDA, ansubiza ko nimfata imiti neza nzabaho igihe kirekire. Mu by’ukuri, nk’umwana muto w’umukobwa, ntibyoroshye kubaho uri ku miti.

Impamvu yonyine ituma nkomeza kuyifata, ni uko nizeye ejo hazaza heza. Ntegereje umunsi abahanga bazatahura umuti wa SIDA, ndifuza kurama ngo nzabashe kubona uwo munsi.

Nk’umwangavu ntibyari byoroshye kuko ntibonaga kimwe n’abandi. Bamwe mu bo twiganaga baranyemeraga, hakaba abangirira impuhwe, naho abandi bakanyamagana.

Melissa Ikirezi yavukanye Virusi itera SIDA, afite imyaka 21 y'amavuko. Arifuriza urubyiruko rubana na Virusi itera SIDA kubaho rufite icyizere
Melissa Ikirezi yavukanye Virusi itera SIDA, afite imyaka 21 y'amavuko. Arifuriza urubyiruko rubana na Virusi itera SIDA kubaho rufite icyizere