Umunyapolitike Milita Habimana Bonaventure wanitiriwe abana batari bake bavutse mu gihe yari "umutware" mu gihugu, yabaye Umunyamabanga Mukuru w’"Ishyaka Rimwe Rukumbi" (ryari mu gihugu kuva muri Nyakanga 1975), ariryo Muvoma Revolisiyoneli Iharanira Amajyambere (MRND: Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement, MRND).
Cyakora nyuma ya Nyakanga 1991, izina rya MRND ryahinduwe mu nkubiri y'amashyaka menshi, rigirwa Muvoma Iharanira Demokarasi n’Amajyambere bya Rubanda (Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Développement, MRND bamwe bakanavuga MRNDD).
Kuva mu mwaka wa 1976 kugeza 1991, Habimana Bonaventure yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Muvoma (MRND) ndetse agafatwa nk'umuyobozi wayo (Kuko Perezida Juvénal Habyarimana wayiyoboraga yitwaga Perezida Fondateri, ariko ibikorwa byinshi bikagaragaramo Habimana Bonaventure, byatumye yitirirwa iri shyaka, izina Muvoma rihama rityo. Muvoma ikaba yarafatwaga kandi nk'ubwato bw'Abanyarwanda bwo kubambutsa inyanja y'ubukene n'ubujiji bagana iterambere ryuje amahoro n'ubumwe.
Habimana Bonaventure avuka mu yahoze ari Komini Shyorongi ya Perefegitura Kigali (Nyuma haje kuba Kigali-Ngali, magingo aya igice kimwe cyayo kiri mu Mujyi wa Kigali, ikindi kikaba mu Karere ka Rulindo Intara y'Amajyaruguru).
Hagati ya 1973 na 1976, Habimana Bonaventure yari Minisitiri w'Ubutabera n'Ubucamanza.
Nyuma yo kuyobora MRND akayitirirwa nka Muvoma, aho yari atuye naho hiswe "kwa Muvoma", na Hotel Kiyovu bamwe bakayita "Hotel ya Muvoma".
Nubwo yayoboye MRND imyaka 15 yose, kuva mu mwaka w'1991 kugeza 1994 ntiyongeye kugaragara mu bikorwa bya politiki, na nyuma ya Jenoside ntaho yigeze ashinjwa icyaha icyo ari cyo cyose kirebana nayo, kuko n'igihe yafungwaga yarinze arekurwa ataburanishijwe.
Muvoma Habimana Bonaventure atabarutse afite imyaka 80, asize abana batanu n'abuzukuru 9. Kuba yarafatwaga nka Visi Perezida w'u Rwanda ni uko yari amwungirije mu buyobozi bw'ishyaka riyoboye igihugu, no kuba yaramuhagarariraga muri byinshi byasabaga ko Perezida wa Repubulika ahibera.

NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter:@intwarane

Ibitekerezo 0