Aho abaturage bavuga ko bambuwe ubutaka ngo bwubakwemo umudugudu wo gutuzamo abanyarwanda birukanywe muri Tanzania ariko ntibahabwe ingurane, n’ahabariwe agaciro bakaba batarahishyurwa.

Abo baturage bavuga ko hari abagenewe ingurane kuva umwaka ushize, ariko bikaba bigeze ubu batarishyurwa, ikindi kandi bakinubira uburyo hari ubutaka bwigabijwe butabanje kubarirwa, imyaka yarimo na yo ikaba yararanduwe.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Imihanda barimo guhanga yangije byinshi ahari hateye ibishyimbo, amateke, insina zimaze kwana n’izitarera neza byararanduwe.”

Nzeyimana yagize ati “Kuva mu kwezi kwa cumi (mu Ukwakira) baduhagaritse guhinga, nta kintu dufite cyo kurya kandi dutunzwe no guhinga.”

Nyamara ariko banavuga ko abakora imihanda igana mu Mudugudu w’ahazubakirwa abirukanywe muri Tanzania, badatinya kuyinyuza mu masambu atarabariwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba Aimable Musabwa, yatangarije IGIHE ati “Ahari gushyirwa imihanda izanyura mu mudugudu w’icyitegererezo hari ahatarabariwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, aganira na IGIHE yagize ati “Ibijyanye no kubishyura biri muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, amafaranga y’ingurane barayabona mu minsi ya vuba.”

Mutakwasuku avuga ko impamvu umudugudu wa Cyakabiri ari wo wafashwe, ari uko hatahingwaga, ubuyobozi buvuga ko uwaha amafaranga ba nyiri amasambu yabafasha kurusha uko ubutaka bubafashije.

Ikibazo cy’ubutaka abaturage bavuga ko bwigabijwe butabariwe, umuyobozi w’akarere avuga ko nta hantu hasigaye hatabariwe.

Kutishyurwa kw’ingurane si umwihariko w’aba baturage bo mu Karere ka Muhanga, aeiko umwihariko waho ni uko abaturage bavuga ko n’ahatarabariwe hatwariwe ubuntu kandi bakarandurirwa n’imyaka.

N’ubwo abo baturage bavuga ko bambuwe ubutaka ntibagenerwe ingurane, ubuyobozi ntibusobanura neza impamvu n’ubwo Amategeko agena uburyo butandukanye umuntu ashobora kwimurwa mu mutungo we.

{[email protected]

Twitter: @KAYITAREJean}