Ibi byatangajwe kuri uyu wa 5 Ukwakira 2025 ubwo hatangizwaga inama ya ISACA Rwanda Chapter Annual Conference 2026, izaba ngarukamwaka igahuza urugaga rw'abakora mu bugenzuzi bw'ikoranabuhanga (Cyber audit), abakora iby’umutekano w'ikoranabuhanga( Cyber security) ndetse n'abakora mu kurinda amakuru y'ingenzi y'abakiliya mu Rwanda.
Iyi nama y'uru rugaga ije mu Rwanda mu rwego rwo gutuma rujya mu bihugu iyi nama iberamo kubera ko rwatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwagukira mu bindi bihugu, bityo rukaba rugiye no kugira Ishami mu Rwanda.
Iyi nama igamije gutuma hashyirwa imbaraga mu kurinda amakuru bwite y'ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye mu rwego kwo kongera icyizere ibigo bigirirwa n'abakiliya babyo ku kurinda amakuru yabo bibitse.
Umuyobozi wungirije wa ISACA Rwanda Chapter, Pascaline Umuhire yavuze ko batekereje kuzana ishami ry'uru rugaga mu Rwanda mu rwego kuzamurira ubushobozi n'ubumenyi abakora mu rwego rwo kurinda amakuru y'ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye.
Ati " Uru rugaga ISACA ubusanzwe rutegura amahugurwa ku bijyanye n'ikoranabuhanga. Hari impamyabushobozi zitandukanye zihabwa abakora rwego rw'ikoranabuhanga no kurindira umutekano amakuru aho urebye mu Rwanda abazifite bakiri bake cyane. Kuba tugiye kugira Ishami ryarwo mu Rwanda bizatuma abanyamuryango ndetse n'abandi babyifuza boroherwa no kubona amahugurwa n'izo mpamyabushobozi".
Akomeza avuga ko ikoreshwa rya AI mu kugaba ibitero byiba amakuru y'ikoranabuhanga biri mu iby'ingezi uru rugaga ruzibandaho mu gutegura amahugurwa n’ibindi biganiro bizajya bihuza abanyamuryango.
Rukundo Maharaliel umwe banyamuryango ba ISACA akaba n'umwe mu bafite impamyabushobozi yisumbuye mu bugenzuzi bw’ikoreshwa ry’amakuru y’ikoranabuhanga avuga ko muri iki gihe cya AI, abantu bari kuyifashisha bakayibaza uburyo bakwibamo amakuru bwite y'ikoranabuhanga y'abantu n'ibigo.
Ati" Hari za AI tools zakozwe zigamije kwiba amakuru y'ikoranabuhanga y’abantu. Gusa hari n'izindi AI tools zihari abantu bakoresha mu gukumira ibyo bitero bigabwa n'izindi AI. Ibi byose ni ubumenyi abakora mu rwego rwo kurinda umutekano w'amakuru bakwiriye kumenya.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) Eraste Rurangwa yavuze ko Leta iri gushyira imbaraga mu kongera abafite ubushobozi bwo kurinda amakuru y'ikoranabuhanga aho ikigo Leta yashyizeho cya Rwanda Institute of Computing, kizajya gityaza ubumenyi bw'abazakora mu rwego rwo kurinda amakuru y'ikoranabuhanga na AI, ndetse kikazajya kinatanga impamyabushobozi zo ku rwego rwa kaminuza.
Ati " Iri ni shuri rizatangirana n’umwaka w'amashuri utaha rikaba rizajya ryakira abasoje amasomo mu ishuri rya Rwanda Coding Academy n'abandi bazabyifuza bujuje ibisabwa . Dufite n'icyo twita 'Cyber Hub' muri Kaminuza y'u Rwanda aho abakora mu rwego rw'ikoranabuhanga no kurinda umutekano w'amakuru bahabwa amahugurwa y'igihe gito yo kubongera ubumenyi.”








Ibitekerezo 0