{Kuwa kane mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI), habereye umuhango wo gushyira ku mugaragaro ubushakashatsi bugaragaza ishusho nyayo y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko mu Rwanda.}

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri KHI mu bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Umuryango Imbuto Foundation. Insanganyamatsiko ikaba yagiraga iti: ”Duharanire ubuzima buzira umuze mu rubyiruko, tururinda ibiyobyabwenge”.

Minisitiri w’Urubyiruko, Nsengimana Jean Philbert, yavuze ko igihe kigeze ko abantu bumva ko Abanyarwanda bashoboye aho basigaye bakora ubushakashatsi bufite ireme nk’ubwashyizwe ahagaragara, yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ ikoreshwa ryabyo mu rubyiruko.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri KHI, bukaba bwarakorewe ku bantu bafite imyaka iri hagati ya 14-35 bugakorerwa mu turere 20 kuri 30 tugize u Rwanda; hasuwe ingo 2240 mu mirenge itandukanye igize turiya turere; muri ziriya ngo zakoreweho ubushakashatsi zarimo urubyiruko rugera kuri 2479, aho byagaragaye ko abakoresha ibiyobyabwenge bose bagera kuri 52.4% by’urubyiruko rwose mu Rwanda.

Imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bitangira gukoreshwa ku myaka 11 y’amavuko. Mu bakoresha ibiyobyabwenge, byagaragaye ko ab’igitsinagabo ari 67.03% naho 36.92% bakaba ab’igitsinagore, ibi byerekana ko ibiyobyabwenge bikoreshwa cyane n’urubyiruko rw’igitsinagabo ugereranyije n’ab’igitsina gore mu Rwanda.

Byagaragaye kandi ko 55.61% by’ abakoresha ibiyobyabwenge baba batuye mu cyaro naho 45.12% bakaba batuye mu mijyi, ikindi kandi nuko intara y’amajyepfo ariyo yibasiwe kurusha izindi naho intara y’amajyaruguru ikaba ariyo ifite umubare muto w’abakoresha ibiyobyabwenge, ikindi kandi urubyiruko rutiga nirwo rwibasiwe ugereranyije n’abiga. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye zimwe mu ngaruka mbi kandi nyinshi ziterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho byagaragaye ko 25.93% mu rubyiruko bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu mpamvu zibanze zitera urubyiruko kwishora mu ikoresha ry’ibiyobyabwenge byagaragajwe ko bamwe batangira kubikoresha kubera kwigana bagenzi babo akenshi baba ari abo mu miryango yabo, abandi banywa ibiyobyabwenge kugira ngo bumve uko bimera bikarangira babikomeje naho abandi babikoresha bashaka kugira imbaraga zidasanzwe nyamara birengagije ingaruka mbi zabyo.

Bishop Birindabagabo Alexis, Umukuru wa Diyosezi y’Abapolotesitanti ya Gahini akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’abapolotesitanti mu Rwanda, yatangaje ko uru ari urugamba rwa buri muturarwanda wese kuko buri wese agomba guhaguruka akarwanya iki cyorezo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko mu Rwanda ndetse no ku isi yose.

Inkuru dukesha: UMUGANGA.com