{Ku wa Kane w’icyumweru gishize ubwo u Rwanda rwatorerwaga kujya mu kanama gashinzwe umutekano ku Isi ka Loni mu gihe cy'imyaka ibiri 2013/2014, mu majwi 148 u Rwanda rwabonye ku 193 y’ibihugu bigize Loni byatoye, u Bubiligi buri mu bihugu byifashe mu rwego kugaragaza ko butari bushyigikiye kandidatire y'u Rwanda, nk’uko byemejwe kuri uyu wa mbere na Didier Reynders, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi.}

Mu kiganiro Minisitiri Reynders yagiranye na televiziyo y’Ababiligi RTBF nyuma y’umubonano yari amaze kugirana na Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa, Augustin Mponyo Matata mu Bubiligi, yagaragaje ko kwifata kw’igihugu cye ahanini byatewe na raporo y'impuguke za Loni” yari yasohotse mu mpera z’icyumweru cyari cyabanje; iyi ikaba yari ikubiyemo ibirego bishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba zirwanira ku butaka bwa Congo zo mu mutwe M23.

Minisitiri Reynders yagize ati “Kwifata kw’u Bubiligi mu matora bigaragaza ko butari bushyigikiye kandidatire y’u Rwanda” n'ubwo rwaje gutorwa. Yakomeje agira ati “Iyo urebye u Rwanda nk’igihugu gishinjwa muri dosiye imeze kuriya kibona umwanya mu kanama gashinzwe umutekano ka Loni, kuri twe ibi ntitwari kubyemera.”

Iyi raporo u Bubiligi bwagendeyeho bwifata, u Rwanda ntirwahwemye guhakana ibiyikubiyemo, ariko runamagana abagize uruhare mu ikorwa ryayo rubashinja gukora raporo ishingiye ku mpamvu za politiki aho kugendera ku kuri.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga izi raporo “zifutamye” nta wundi uzihishe inyuma atari Steve Hege ukuriye ‘Itsinda ry’Impuguke’ za LONI, kuko ngo hari inyungu za politiki akurikiye kurusha uko yakora akazi gashingiye ku mpamvu zifatika nk’uko abisabwa mu nshingano zijyanye n’uwo murimo.

Usibye u Bubiligi, Congo na yo yari yahirimbaniye kuburizamo itorwa ry’u Rwanda ariko biba iby'ubusa.

U Bubiligi ubusanzwe bwakolonije u Rwanda nyuma yo gutsindwa kw’Abadage mu ntambara ya mbere y’Isi, aho bivugwa ko ibibazo by’amoko u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’umwiryane u Bubiligi bwabigizemo uruhare rukomeye.