Ibi bitabo byamuritswe kuri uyu wa 29 Kanama 2023, bikubuyemo ibishobora kugenderwaho mu kumenya niba umwana ashobora kuba yavukanye ubumuga runaka, hanyuma hakamenyekana uko akurikiranwa hakiri kare.

Bigaragaza uburyo umwana agenda akura ku buryo umuntu ashobora kureba urwego ariho akarujyanisha n’intera yakagombye kuba ariho n'uko yafashwa.

Umuyobozi w’agashami ka RBC gashinzwe kwita ku nkomere n’abafite ubumuga, Dr Irene Bagahirwa, yavuze ko ubusanzwe abaganga n’abandi bita ku mwana wavutse batari bafite ibyo bifashisha mu kuvumbura icyo kibazo, ari na cyo ibyo bitabo bizakemura.

Ati “Umwana yashoboraga kuvuka ariko umuryango arimo cyangwa umujyanama w’ubuzima ntabashe kuba yabona ko wa mwana afite ikibazo, bikazagera ubwo umuntu atagishobora gufashwa. Uretse guhugura abo bantu izi nyandiko zizanadufasha mu bukangurambaga.”

Bumwe mu bumuga umwana ashobora kuvukana bwakwitabwaho hakiri kare bukaba bwakira burimo ubw’ibirenge hamwe umwana aba agendesha igice cyo hejuru, ikirenge kidafite ubworo, imitego, ubumuga bw’ubwonko n’ubundi.

Uretse gutahura ubumuga hakiri kare, hari ubwo ufite ubumuga yabaga anafite ubwishingizi bwa Mituweli gusa kandi rimwe na rimwe hari ibitaro biteye imbere bishobora kumufasha guhangana na bwo, ikibazo kikaba ko bidakorana na mituweli kandi izo serivisi zihenda.

Mu guhangana n’icyo kibazo Leta y’u Rwanda yashyize Ibitaro bya Gatagara, ibya Inkuruziza, ibya Gahini n’ibya Rilima ku rutonde rw’ibitaro bitanga serivisi zisumbuye ariko bikorana na Mituweli, byiyongera ku bya Kaminuza bya Kigali n’ibya Butare.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yerekanye ko ibyo bikorwa byiyongereye kuri gahunda batangije yo gushyira mu bitaro by’uturere serivisi z’umwihariko zifasha abafite ubumuga, hanumvikanwa ku rutonde rw’ibiciro zizajya zitangirwaho mu gihugu cyose.

Yerekanye ko biri gutanga umusaruro, kuko nk’Ibitaro by’Inkurunziza byabafashije kuvuza abafite ubumuga bw’ingingo bane bari baraheze mu nzu bahabwa insimburangingo zo mu matako bishingiwe na Mituweli.

Ati “Twatanze miliyoni 20 Frw tuvuza abantu bane. Iyo Mituweli itadufasha ayo mafaranga yagombaga kwiyongera aho ayo twatanze yashoboraga kuvuza umuntu umwe. »

Miliyoni 460 Frw zo kubarura abafite ubumuga bose zarabonetse

Ibarura rusange rya 2022, ryerekana imibare y’abafite ubumuga ariko bafite imyaka itanu gusubiza hejuru.

Ndayisaba yavuze ko ari ikibazo kumenya umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ubumuga n’icyakorwa ngo bakurikiranwe hakiri kare.

Ati « Abo bana bari munsi y’imyaka itanu ni bo dukeneye kurusha abandi, kugira ngo tubiteho hakiri kare, ubufasha bakuru babo batabonye bo babubonere ku gihe. »

Ndayisaba yavuze ko kuri ubu uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ’Disability Management Infor60mation System (DMIS) buzifashwa mu kubarura abafite ubumuga bose no kubika amakuru yabo, bwarangije gutunganywa butwaye miliyoni 300 Fw.

Yavuze ko muri Nzeri 2023 ibarura rizatangira, buri karere kakazatwara miliyoni 30 Frw (miliyoni 900 Fw mu gihugu hose), agashimangira ko miliyoni 460 Frw zizifashishwa kubarura mu turere 15 zamaze kuboneka.

DMIS izafasha kugaragaza ubumuga umwana afite, aho atuye, imbogamizi zituma atiteza imbere ndetse n’uko yahabwa serivizi z’ubuvuzi zafasha guhangana na zo, ibizanafasha mu kumenya ibitaro yafashirizwaho ku buryo bworoshye.

Ndayisaba agaragaza kuri ubu imbogamizi eshatu nyamukuru zibangamiye abafite ubumuga zirimo kugera kuri serivisi z’ubuzima n’iz’uburezi ndetse no kububakira ubushobozi mu bijyanye n’iterambere.

Abaganga, abafite ubumuga, abo muri za kaminuza bari bitabiriye umuhango wo kumurika ibitabo bizafasha mu gutahura ubumuga hakiri kare
Abaganga, abafite ubumuga, abo muri za kaminuza bari bitabiriye umuhango wo kumurika ibitabo bizafasha mu gutahura ubumuga hakiri kare
Inzego zitandukanye zari zitabiriye uyu muhango
Inzego zitandukanye zari zitabiriye uyu muhango
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na bo bari bafite ubasemurira
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na bo bari bafite ubasemurira
Umukozi muri RBC, Dusaberurema Dieudonné ni we wayoboye uyu muhango
Umukozi muri RBC, Dusaberurema Dieudonné ni we wayoboye uyu muhango
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko miliyoni 460 Frw zizafasha kubarura abafite ubumuga mu turere 15 zamaze kuboneka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko miliyoni 460 Frw zizafasha kubarura abafite ubumuga mu turere 15 zamaze kuboneka
Umuyobozi w'ishami rya RBC rishinzwe kwita ku ndwara zitandura, Uwinkindi Francois yavuze ko izi nyandiko zizakuraho uko umuganga yitaga ku kibazo cy'ubumuga akurikije uko yize gusa
Umuyobozi w'ishami rya RBC rishinzwe kwita ku ndwara zitandura, Uwinkindi Francois yavuze ko izi nyandiko zizakuraho uko umuganga yitaga ku kibazo cy'ubumuga akurikije uko yize gusa
Umuyobozi wa UPHLS, François Xavier Karangwa  yerekanye uruhare rwabo mu kwita ku buzima bw'abafite ubumuga
Umuyobozi wa UPHLS, François Xavier Karangwa yerekanye uruhare rwabo mu kwita ku buzima bw'abafite ubumuga
Umuyobozi w'Agashami ka RBC gashinzwe kwita ku nkomere n'abafite ubumuga, Irene Bagahirwa na we yitabiriye umuhango wo kumurika inyandiko zifasha mu gutahura ubumuga hakiri kare
Umuyobozi w'Agashami ka RBC gashinzwe kwita ku nkomere n'abafite ubumuga, Irene Bagahirwa na we yitabiriye umuhango wo kumurika inyandiko zifasha mu gutahura ubumuga hakiri kare

Amafoto: Kasiro Claude