Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko mudasobwa 44 zibwe mu mashuri arindwi, anavuga izindi 33 zibwe mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 na 11 zo mu wa 2023/2024.
Yabigarutseho ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko mu biganiro bigaruka ricukumbuye ryakozwe n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari..
Yasobanuye ko Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), yakoranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’u Rwanda kugira ngo hakurikiranwe ubwo bujura, ababugizemo uruhare babiryozwe ndetse hashakwe uko mudasobwa zibwe zagaruzwa.
Ati “Aha rero turakomeza gukorana n’amashuri ku buryo bubiri, ari ukugira ngo hongerwe uburinzi, ari no kugira ngo izo ‘Alarm System’ zajyaho mu buryo bushobotse kandi budahenze.”
Yongeyeho ko kwagura ubwo buryo bwo kurinda ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri bizaterwa n’ingengo y’imari izaboneka.
Minisitiri Nsengimana yanagarutse ku ngamba zo kunoza imikoreshereze ya mudasobwa zahawe abanyeshuri n’abarimu, zirimo gukurikirana uko zikoreshwa n’ibikorwa zifashishwamo.
Ku bijyanye n’ibitabo byifashishwa mu mashuri, yasobanuye ko REB yashyizeho uburyo bwo kubitegura hagamijwe kugabanya ikiguzi Leta ibitangaho.
Muri ubu buryo, REB yifashisha abarimu b’inzobere mu masomo atandukanye mu kwandika ibitabo, bikabanza gushyirwa ku rubuga rwayo rw’ikoranabuhanga (E-Learning Platform), aho bigeragerezwa mbere yo kujyanwa mu icapiro.
Abarimu babikoresheje bagaragaza amakosa n’ibikwiye kunozwa, bigakosorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubu buryo bwihutisha itegurwa ry’ibitabo kandi bukagabanya ikiguzi cyabyo, ugereranyije n’ubwari busanzweho bwo kubicapa mbere yo kubigerageza mu mashuri, hanyuma bikongera gucapwa nyuma yo gukosorwa.



Ibitekerezo 0