Ibi Minisitiri Nsengimana yabikoze mu gikorwa cyatangijwe n’urubyiruko rwibumbiye muri Media For Deaf Rwanda, umuryango uharanira ko abatumva ntibavuge bagira uburenganzira busesuye bwo kugerwaho n’amakuru mu rurimi rw’amarenga ari narwo bumva.

Icyo gikorwa cyiswe, “Sign Your Name”, cyangwa se “Vuga izina ryawe mu rurimi rw’Amarenga” tugenekereje mu Kinyarwanda. Iki gikorwa kigamije guhwitura Abanyarwanda badafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ko ururimi rw’amarenga rutagenewe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gusa, ko n’abadafite ubumuga bashobora kurukoresha.

Minisitiri Nsengimana akoresheje ururimi rw’amarenga yagize ati “Muraho! Nitwa Nsengimana, … Duhe urubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga amahirwe yo kubona akazi angana n’aya bagenzi babo bumva. Murakoze!”

Ubu butumwa bwa Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga yatanze akoresheje ururimi rw’Amarenga buje nyuma y’abandi bantu batandukanye bagiye bagaragaza ko kuba umuntu afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bidakwiye kuba imbogamizi mu muryango Nyarwanda.

Media for Deaf Rwanda yashinzwe n’urubyiruko rwize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru.