Raporo igaragaza ibirarane by’ingurane by’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 n’imyaka yawubanjirije iheruka gutangazwa mu Kwezi gushize igaragaza ko Akarere ka Nyarugenge ariko kaza ku isongo mu dufitiye abaturage ibirarane byinshi, by’asaga miliyari 3.8 Frw, kagakurikirwa na Kicukiro ibafitiye miliyari 1.1 Frw.

Igaragaza kandi ko Akarere ka Gicumbi katarishyura abaturage ingurane zifite agaciro ka miliyoni 760Frw, Muhanga ni miliyoni 407 Frw, Gasabo zisaga miliyoni 555 Frw, Burera zisaga miliyoni 293 Frw, Gakenke zisaga miliyoni 228 Frw, Ngorerero zisaga miliyoni 190 Frw na Nyanza ibabereyemo miliyoni zisaga 157 Frw.

Iyi raporo isohowe nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite ihamagaje Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ngo asobanure aho kwishyura abaturage ingurane bigeze, igaragaza ko miliyari 31 Frw, zingana na 97% by’ibirarane by’ingurane zose afitwe n’ibigo bya Leta mu gihe miliyari 2.7 Frw asigaye Uturere aritwo tutarayishyura abaturage.

Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza yavuze ko ikibazo cy’ingurane zitinda kwishyurwa kimaze igihe kivugwa, bityo bakeneye kumva ingamba zihamye zagifatiwe.

Ati “Hari abaturage batarishyurwa ingurane zo mu 2013, twibaza impamvu kwishyura bifata igihe kirekire kingana gutyo.”

Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe igenamigambi, Ningabire Yves Bernard, yabwiye itangazamakuru ko ibigo bya Leta nka REG, WASAC, RTDA aribyo usanga bifitiye umwenda munini abaturage bitewe n’uko ari nabyo bigira imishinga itwara amafaranga menshi.

Mu Ukuboza 2018, Guverinoma yagaragazaga ko iri mu nzira zo kwishyura ingurane z’asaga miliyari 30Frw yari ibereyemo abaturage hirya no hino mu gihugu.

Ningabire asobanura ko kuva icyo gihe guverinoma yagerageje kwishyura ibyo birarane ku buryo hari hasigaye miliyari 15Frw ariko ko bigenda byiyongera kubera kubaka ibikorwa remezo bidahagarara.

Ati “Ndabizi ko miliyari 30Frw asa nk’aho ari uguhera muri 2018 ariko twishyura amafaranga tugasinya andi masezerano yo kwimura abantu. Urugero, kuva icyo gihe kugera ubu, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwatanze miliyari 5.9 Frw mu gihe guverinoma yarekuye amafaranga agera kuri miliyari 10Frw.”

Amafaranga yatanzwe, yishyuwe abaturage bagera ku 8.417.

Ningabire yasobanuye ko impamvu abaturage bamwe batinda kwishyurwa ingurane harimo kuba bamwe nta byangombwa bisabwa baba bafite nk’indangamuntu, ibyangombwa by’ubutaka cyangwa ugasanga umutungo umuntu asabira ingurane watanzweho ikirego n’uwo bashakanye kubera kutawumvikanaho n’ibindi.

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bw’Uturere buri gusabwa gufasha abaturage kubona ibyangombwa bikenewe kugira ngo bahabwe ingurane.

Amafaranga abaturage baberewemo na Leta amenshi akomoka ahagiye hanyuzwa ibikorwa remezo
Amafaranga abaturage baberewemo na Leta amenshi akomoka ahagiye hanyuzwa ibikorwa remezo