Mu mateka y’isi, mu mibereho ya muntu habaho ibisekuru, hakabaho n’amasano. Tugira ababayeho, abariho n’abazabaho. Tuvuga abakurambere, ikiragano cy’abariho ubu n’abazabakomokaho. Mu bihugu bimwe, bubahiriza cyane izina ry’umuryango. Wakumva Naka yitwa izina runaka, ukamenya aho akomoka n’abo akomokaho, ukamenya umuryango we.

Hari aho usanga ibisekuru bigera kuri birindwi, abagize umuryango basangiye izina: Sekuruza, sekuru, se, umwana, umwuzukuru, umwuzukuruza n’ubuvivi bafite izina bahuriyeho. Uru ni rwo ruhererekane rw’isano y’amaraso ruhoraho, rutazima.

Hari imiryango yazimye n’uru ruhererekane rurashira

Ndibuka imiryango ya Musonera, Musangwa, Zirimwabagabo, Rurangirwa na Semusharizi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Segiteri Kaduha, Komini Rutonde, ubu ni mu karere ka Rwamagana. Aba n’abandi benshi bo mu miryango 15,593 bamaze kubarurwa mu gihugu, mu ngo zabo, nta warokotse, nta wo kubara inkuru.

Ndazirikana abagize umuryango w’abahoze ari abanyeshuri ba za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakaba ari na bo bategura igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye.

Tuzirikane kandi ko aba twibuka bafite ibisekuru bakomokaho, na bo ubwabo bakaba barabayeho, nyamara nyuma yabo nta wundi uzabakomokaho. Igiti cyarimburanywe n’imizi, nta kundi gushibuka. Barazimye, nta mwana, nta mwuzukuru, nta mwuzukuruza… uzabakomokaho ukundi. Hari n’igihe kizagera hakaba nta n’uwigeze kubamenya uzaba akiri kuri iyi si. Uruhererekane rw’isano kuri bo rwaracitse.

Ibi bigaragagaza ubugome, ubukana bwabyawe n’umugambi wo kurimbura abatutsi mu Rwanda. Iyo hatabaho abagabo n’abagore, abasore n’inkumi bitanze ngo bahagarike Jenoside, imiryango itabarika y’abatutsi yose iba yarazimye burundu.

Kwibuka imiryango yazimye ni ukubaka uruhererekane rw’ibikorwa byiza abari bagize iyo miryango bakoraga. Ni ukugumana umurunga udacika uduhuza na bo, tukabana na bo, tugakomeza ibyo bari baratangiye, tukusa ikivi basize, tugasohoza ubutumwa bwacu dutengase n’ubwabo.

Mwe mwishwe mukazimana n’abanyu, uyu munsi ndabunamiye. Uru rumuri rw’icyizere rwemeza ko aho muri habona, natwe tumurikiwe na rwo, tukaba tugomba kubaho ahacu n’ahanyu. Uyu murunga w’isano dusangiye ntugacike. Ntimukazime twararokotse.

{Ibikubiye muri iyi nyandiko ni igitekerezo cya Anastase Rwabuneza (ANARWA), Impuguke mu Itumanaho akaba n’Umusomyi wa IGIHE.com
}