{Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda urasaba ko inkubiri y’ukwegura kw’abameya itagarukira gusa ku kubagaya no kwemera intege nke bagaragaje, ahubwo ko bakwiye no kuryozwa imitungo bigaragara ko yagiye inyerezwa.}

Mu kumurika ubusesenguzi n’ubucukumbuzi bakoze kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari wa Leta, Transparency International Rwanda yagaragaje ko Amafaranga angana na 107,241,640,111 yakoreshejwe mu buryo butabonerwa ibisobanuro n’Uturere.

5% by’aya mafaranga ni ukuvuga angana na miliyoni 35 herekanwa ko yanyerejwe, andi bikagaragazwa ko yasesaguwe ku maherere, harimo atangwa ku mande acibwa Uturere twatsinzwe mu manza, amande yo gukererwa kwishyura imisoro n’ibindi bidafututse.

Akarere ka Nyamasheke kaje ku isonga nk’akakoresheje miliyari zirenga 13 nta bisobanuro bifatika byazo, naho Gatsibo, Karongi na Kirehe tugakurikira na miliyari zirenga 6, hakaza n’utundi turere nka Ngororero twakoresheje miliyari zirenga 5 mu buryo butabonerwa ibisobanuro.

Ingabire Marie Immaculee Umuyobozi wa Transparency Interantional Rwanda
Ingabire Marie Immaculee Umuyobozi wa Transparency Interantional Rwanda

Ashingiye kuri ubu bushakashatsi bakoze, Marie Immaculée Ingabire, umuyobozi wa Transparency International Rwanda, avuga ko abayobozi by’umwihariko ab’utu turere tugaragaramo ikoreshwa nabi ry’amafaranga y’ingengo y’imari bakurikiranwa bitari ukwegura gusa.

Agira ati “Erega na kuriya kuvaho kw’abayobozi ku bwacu ntabwo ikibazo kiba gikemutse, n’ubundi ntabwo aba yari kuzaba Meya igihe cyose, igihe kimwe kiba cyari kuzagera akavaho icyo twebwe dushaka nibakurikiranwe tumenye aho ikibazo kiri, meya wenda avanwe ku kazi kubera uburangare ariko wa wundi nyirabayazana akurikiranwe kandi ayo mafaranga agaruke.”

Yongeraho ati “Si ukumufunga gusa cyangwa kumwirukana gusa, n’ayo mafaranga akwiye kugaruka.”

Uretse meya wa Rusizi weguriye muri gereza yatangiye gukurikiranwa, abandi ba meya b’uturere twa Gasabo, Gatsibo, Rwamagana, Nyamasheke, Kirehe na Karongi bose intero yari imwe yo “kwegura ku mpamvu zabo bwite”, nyamara Perezida Paul Kagame we yagaragaje ko nta muyobozi weguye ku giti cye nk’uko bo babivugaga, ahubwo ko begura ku bw’ibibazo batashoboye gusubiza.

Aha Perezida Kagame na we yasobanuye ko umuyobozi akwiye kuryozwa ibyo yakoresheje nabi agira ati “Biraganisha mu nzira ivuga ko abayobozi bagomba kubazwa ibyo bashinzwe.”

Ubwo hamurikwaga iri sesengura, Apollinaire Mupiganyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda yavuze ko hari tumwe mu turere nka Gicumbi na Nyanza n’utundi tw’Umujyi wa Kigali basanze tugaragaraho amafaranga yatanzwe mu buryo butumvikana, basaba ko yagaruzwa.

Ati “Namwe mutekereze kujya gukora ubugenzuzi ugasanga akarere katanze miliyoni 8 nta kontaro, nta fagitire, nta n’akandi gapapuro kemeza ibyo bavuga; bene nk’ayo ngayo yo baba bakwiye kuyagarura.”

Mu bo Transparency International Rwanda yabwiraga harimo na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu nk'urwego rukuriye ba Meya
Mu bo Transparency International Rwanda yabwiraga harimo na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu nk'urwego rukuriye ba Meya

Yongeraho ati “Nk’umujyi wa Kigali werekanye ko ufitiye abantu ideni rya miliyoni zirenga 140, ariko abo bantu nta nyandiko zihari zemeza ko bagujije umujyi cyangwa se undi mwenda n’uko Umujyi wawugiyemo, ese wajyamo umwenda umuntu nta nyandiko?”

Tumwe mu turere twagiye twemera aya makosa, ubugenzacyaha bukavuga ko bwatanze ibirego, ndetse ko bamwe bari gukurikiranwa, ariko umuryango Transparency International Rwanda wo uca akarongo ku gusaba ko aya mafaranga yagaruzwa.

Transparency International Rwanda inasaba kandi ko imari ya Leta yakoreshwa neza, kugira ngo igere ku cyo yagenewe, kirimo guhindura imibereho y’abaturage.

{[email protected]}