{Kuri uyu wa Kabiri tariki 24/04/2012, muri ruhurura ya Rwampara ho mu Murenge wa Kigarama Akarere ka Kicukiro hatoraguwe umurambo w’umusore witwa Bizimana Jean D’Amour.}
Orinfor dukesha iyi nkuru itangaza ko urupfu ry’uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko rwamenyekanye ubwo abagenzi bacaga kuri iyi ruhurura bakabona amaguru ye areremba hejuru y’amazi kuko ruhurura yari yuzuye amazi y’imvura.
Inzego zishinzwe umutekano muri aka gace nazo zemeza iby’uru rupfu zivuga ko umurambo umaze gukurwa muri ruhurura bahise bafatanya n’abaturage bakawugeza ku bitaro bya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru kugira ngo bawusuzume bamenye icyamwishe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwampara, Muhire Prosper avuga ko iyi ruhurura ikurura ibyago muri aka gace kuko ikunda kugwamo abana ndetse n’abantu bakuru bayica iruhande.
Icyakora ariko uyu muyobozi avuga ko ari ubwa mbere umuntu yagwa muri iyi ruhurura bagasanga yapfuye. Anavuga ko uyu musore yari umuturage wo muri aka kagari ka Rwampara.
Umuyboozi w’Umurenge wa Kigarama we avuga ko ubushobozi bwo gukora iyi ruhurura burenze imbaraga z’abaturage, gusa ngo bafite icyizere cy’uko Umujyi wa Kigali nuza gukora umuhanda byegeranye uzanasana iyo ruhurura.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt Theos Badege, avuga ko abantu bakagombye kwirinda guca ahantu nk’aha mu masaha ya nijoro.
Avuga kandi ko abantu bakwiye kugendera kure ubusinzi ngo kuko nabwo bushobora kuba intandaro yo kugwa muri za ruhurura n'ahandi hantu hatameze neza kuko rimwe na rimwe buteza isereri.

Ibitekerezo 0