{Murekambanze Donatille w’imyaka 17 wa koraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro, arakekwaho gusiga atwitse umwana yareraga mu rugo rw’umugabo witwa Bahati Gilbert.}

Nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza uyu mukobwa yatwikishije ipasi ku ijosi no mu bitugu umwana w’umwaka n’igice yareraga witwa Hirwa Jonathan kuwa 7 Gicurasi uyu mwaka.

Amaze gukora aya mahano ashinjwa, yasize uyu mwana arira ajya kwihisha kwa mukuru we utuye mu murenge wa Kanombe, nyuma y’aho ajya kwihisha k’uwundi mukuru we utuye mu murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, aza kuhafatirwa kuwa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi.

Murekatete akimara gufatwa yiyemereye ko ariwe wabikoze, kandi ko ntacyo yapfaga n’abo muri urwo rugo bari bamaranye amezi abiri, akavuga ko ibyo yakoze yabikoze atabigambiriye, ahubwo ari ukubera urumogi yari yanyweye rwari rwamugize nk’umusazi nk’uko Polisi ikomeza ibitangaza.

Umwana ni muzima ari koroherwa, ababyeyi bamujyana kwa muganga akavurwa igikomere bakamusubiza mu rugo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro, CIP Athanase Karango, agira inama ababyeyi gukoresha abakozi bazi neza, bakabaka ibyangombwa ku buryo n’uwakora icyaha bamenya aho bamubariza.

Yakomeje asaba ababyeyi kandi kudatwarwa n’akazi ngo bibagirwe uburere bw’abana babo, ati"Turasaba ababyeyi kwirinda uburangare cyane cyane muri iki gihe ababyeyi benshi bahugiye mu kazi kamara amasaha menshi, ingendo za hato na hato z’akazi cyangwa z’ubucuruzi, abajya gukomeza amasomo nyuma y’amasaha y’akazi n’ibindi byose bituma umubyeyi aboneka igihe gito mu rugo.”

Uyu mukozi ukurikiranweho gutwika umwana aje nyuma y'igihe gito undi mukozi witwa Hora Sylvere ahamijwe icyaha cyo kwica umukobwa, Uwase Bella Shalom w'imyaka 12, amukebye ijosi, akatirwa gufungwa burundu.