{Guverinoma ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ibinyujije muri Ambasade yayo i Kigali yatangaza ko yatangiye kwakira ubusabe bw’abifuza kwitabira igikorwa cya ‘YALI 2015 Mandela Washington Fellowship’, inashishikariza urubyiruko rw’Abanyarwanda bari mu myanya y’ubuyobozi itandukanye kudacikanwa n’aya mahirwe. }
Kwakira ubusabe byatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira 2014, bikazarangira ku itariki ya 5 Ugushyingo. Abasaba kwitabira iki gikorwa bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 25 na 35 y’amavuko kandi babasha kuvuga ururimi rw’Icyongereza badategwa. Ibindi bisabwa bazabisanga ku rubuga rwa http://youngafricanleaders.state.gov.
Iri huriro rizahuza urubyiruko rw’Abanyafurika 500 bari mu myanya y’ubuyobozi. Abo ubusabe bwabo buzemerwa bazatemberezwa muri kaminuza zikomeye kurusha izindi muri USA, aho bazaganirizwa ku ngingo zitandukanye zirimo kwihangira imirimo, ubucuruzi, n’ubuyobozi.
Bazaboneraho kandi n’umwanya wo kumenyana na bagenzi babo baturuka mu bihugu bitandukanye, banagirane umubano wa hafi n’Abanyamerika b’inzobere mu bikorwa bitandukanye. Ibi bikazabafasha kongera ubumenyi mu byo basanzwe bakora ndetse no mu byo bifuza gukora mu bihugu byabo birimo kugira uruhare mu iterambere, ubukungu, umutekano no kwimakaza amahoro muri Afurika.
Mu gihe cy’ibyumweru 6 aba bazamara muri USA, bazagirana kandi ibiganiro na Perezida Barrack Obama i Washington D.C, hamwe n’abagize Guverinoma ya USA, abacuruzi, n’abayobozi mu nzego zitandukanye aho bazahabwa n’amahirwe yo guterwa inkunga ibarirwa muri miliyoni nyinshi z’amadolari mu bikorwa by’ubucuruzi n’imishinga itandukanye.
Mandela Washington Fellowship ni porogaramu ibarizwa muri gahunda ya Perezida wa USA izwi nka ‘Young African Leaders Initiative’ (YALI). Iyi gahunda ikaba igamije gushimangira ukwiyemeza kwa USA mu guharanira ejo heza ha Afurika. Icyiciro giheruka muri iyi gahunda cyari muri Amerika mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, kikaba cyari cyitabiriwe n’Abanyarwanda 6 bakora mu bikorwa by’itumanaho, ubuzima bw’abagore, abanyamideli n’abacuruzi.
Abanyarwanda batoranyijwe muri Yali 2014
Abanyarwanda bagera ku 1,000 bari basabye kujya muri iyi gahunda ya Obama, hatoranyijwemo batandatu.

– Colombe Ituze: Umunyamideri (Fashion designer) muri INCO Icyusa yahawe gukurikira amasomo ku bushabitsi no kwihangira imirimo muri Dartmouth College i New Hampshire.
– Doreen Karake: Umunyamategeko muri RDB yahawe gukurikirana amasomo ya “Public Management” muri Florida International University muri Miami.
– Marcel Mutsindashyaka: Umuyobozi wa UMUSEKE IT Ltd we yahawe amasomo muri Yale University muri Leta ya Connecticut mu bijyanye n’ubucuruzi no kwihangira imirimo.
– Gilbert Mucyo: Umushakashatsi mu itumanaho mu Urwego rukora ubuvugizi bwa Guverinoma (OGS) yakurikiranye amasomo ajyanye na “Public Management” muri Howard University i Washington, DC.
– Vicent Kalimba: Umujyanama wa Technoserve Inc yahawe amasomo ku miyoborere muri Wagner College i New York.
– Nadia Hitimana: Umukozi ushinzwe ubuzima n’isuku mu Kigo Sustainable Health Enterprises, yahawe gukurikiranira amasomo ku miyoborere muri Kaminuza ya Delaware.

Ibitekerezo 0