Iyi mishinga iri mu bikorwa by'ingenzi bikubiye mu mihigo y'urwego rw'imiturire n'iterambere ry'imijyi ya 2026/2027, iyobowe na Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA), igaragaza ko Leta iteganya gukomeza gushora amafaranga mu kubaka amacumbi, kuvugurura ibikorwa remezo no guteza imbere imiturire ibereye abaturage.
Muri rusange, ibikorwa bikubiye muri iyi mihigo byagenewe amafaranga arenga miliyari 92,6 Frw, akubiyemo ayo kubaka no kuvugurura amacumbi, gusana ibishanga, kubaka ibikorwaremezo bya Leta no kunoza imicungire y'imijyi.
Ni amafaranga agaragaza ko imiturire itareberwa gusa mu kubaka inzu nshya, ahubwo ihuzwa no gukemura ibibazo by'abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, kugeza serivisi z'ibanze mu duce dutuwe no guteza imbere imijyi itangiza ibidukikije.
Mu mishinga itatu y'imiturire iri mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe ibikorwa bifitanye isano n'amacumbi 2.029 ya Nyabisindu, 548 ya Batsinda 2 n'andi 88 azubakwa i Mpazi, yose hamwe akaba ari 2.665.
Nyabisindu: Umushinga w'amacumbi 2.029 wagenewe miliyari 25,5 Frw
Umwe mu mishinga ikomeye ni uwo kuvugurura imiturire ya Nyabisindu, mu Karere ka Gasabo, aho hateganyijwe kubaka amacumbi agezweho azifashishwa mu gutuza abaturage bari batuye mu duce twubatswe mu buryo budakurikije igishushanyombonera.
Mu mihigo ya 2026/2027, uyu mushinga uzwi nka Nyabisindu Informal Settlement Upgrading and Rehousing Project ugaragaza ko ugamije gutunganya amacumbi 2.029.
Wagenewe miliyari 25,6 Frw.
Muri Gicurasi 2025, Umujyi wa Kigali wari watangaje ko uyu mushinga uzakorerwa ku buso bwa hegitari 38,54, mu midugudu ya Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II n'Ibuhoro, mu Murenge wa Remera.
Mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) gifite inshingano zo gukurikirana imirimo, mu gihe Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rufite uruhare mu gutanga amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa.
Umujyi wa Kigali na wo ufite inshingano zijyanye n'ubukangurambaga mu baturage, kimwe no gukurikirana ibibazo birebana n'imiryango igirwaho ingaruka n'uyu mushinga.

Batsinda 2: Amacumbi 548 n'ibikorwaremezo bya miliyari 1,7 Frw
Undi mushinga ni uwa Batsinda 2, uzwi nka Heza Estate, uherereye mu Karere ka Gasabo, ugizwe n'amacumbi 548 yubatswe mu nyubako z'amagorofa.
Ni umwe mu mishinga igaragaza impinduka mu buryo bwo gukoresha ubutaka bwo mu mijyi, aho izo nzu z'amagorofa zifasha gutuza abantu benshi ku buso buto.
Amakuru ya MININFRA agaragaza ko uyu mushinga ugizwe n'inyubako 18, ugamije kongera amacumbi agezweho mu Mujyi wa Kigali.
Mu mihigo ya 2026/2027, hateganyijwe miliyari 1,7 Frw yo kurangiza ibikorwaremezo by'uyu mushinga.
Mpazi: Inzu 88 zo gutuzamo imiryango yimuwe i Nyabisindu-Nyagatovu
Mu gihe Nyabisindu na Batsinda 2 bigamije guteza imbere amacumbi, undi mushinga ufite umwihariko wo gutuza abaturage bari batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ni uwo kubaka inzu 88 i Mpazi, mu Karere ka Nyarugenge, zigenewe imiryango yo mu gace ka Nyabisindu-Nyagatovu.
Uyu mushinga wagenewe miliyari 2,7 Frw.
Mu mihigo ya 2026/2027, hateganyijwe ko ibikorwa byo kubaka izi nzu bizagera ku 100%.
Izi nzu ziteganyijwe gutangwa nk'ingurane y'amacumbi ku miryango igirwaho ingaruka n'ibikorwa byo kuvugurura imiturire.

Indi mishinga y'imiturire mu gihugu
Nubwo imishinga itatu iri mu Mujyi wa Kigali ari yo yibanzweho, gahunda ya 2026/2027 igaragaza ko hari n'ibindi bikorwa bigamije kunoza imiturire mu turere dutandukanye.
Mu Karere ka Gakenke, hateganyijwe kwagura umudugudu w'icyitegererezo wa Muzo, ukava ku macumbi 180 ukagera kuri 220.
Bivuze ko hazongerwamo amacumbi 40 mashya, ku ngengo y'imari ya 500.000.000 Frw.
Mu Karere ka Bugesera, hateganyijwe 668.683.985 Frw yo kubaka amacumbi 96 azimurirwamo imiryango yo ku Kirwa cya Sharita, mu Murenge wa Rweru.
Iyi gahunda ikubiyemo kwimura imiryango ikayituza ahandi, bikaba biteganyijwe ko ibikorwa byayo bizagerwaho muri uyu mwaka w'ingengo y'imari.
Mu Karere ka Kayonza, na ho hateganyijwe 381.201.508 Frw yo kubaka amacumbi 41 azatuzwamo imiryango yimurwa mu gace gakorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Rwinkwavu.
Ku rundi ruhande, hari gahunda yo kubaka inzu 271 zigenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ikazatwara miliyari 5,4 Frw.
Iyi gahunda igamije gufasha abarokotse Jenoside bakeneye amacumbi akwiye, mu rwego rwo kubateza imbere no kunoza imibereho yabo.
Hari kandi inzu 318 zasenywe n'imyuzure n'inkangu ziteganyijwe kongera kubakwa, ku ngengo y'imari ya miliyari 1,4 Frw.

Bugesera na Rwamagana mu mishinga y'amacumbi mashya
Mu rwego rwo gutegura imishinga y'imiturire y'ejo hazaza, hateganyijwe kandi ubushakashatsi n'ibishushanyo mbonera by'ahazubakwa amacumbi mu turere twa Bugesera na Rwamagana.
Mu Bugesera, hateganyijwe 170.631.274 Frw yo gukora inyigo n'ibishushanyo mbonera, harimo n'uburyo bwo kubaka amacumbi atangiza cyane ibidukikije, agabanya imyuka ihumanya ikirere.
I Rwamagana, hateganyijwe 198.243.274 Frw yo gutegura umushinga w'igerageza w'amacumbi ahendutse.
Iyi mishinga yombi ntisobanura ko amazu azaba yahise yubakwa muri uyu mwaka. Ahubwo amafaranga yateganyijwe azifashishwa mu gukora inyigo no gutegura ibishushanyo bizashingirwaho mu byiciro bizakurikiraho.
Miliyari 26 Frw zo kuvugurura ibishanga byo muri Kigali
Gahunda yo guhindura isura y'Umujyi wa Kigali ntigarukira ku kubaka amacumbi gusa.
Harimo n'umushinga wo kuvugurura ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwa gahunda ya kabiri yo guteza imbere imijyi, izwi nka Rwanda Urban Development Project II (RUDP II).
Uyu mushinga wagenewe miliyari 26 Frw mu mihigo ya 2026/2027.


Ibitekerezo 0