Abagize Umugoroba w’Ababyeyi mu murenge wa Nyarugunga bavuga ko ubafitiye akamaro kuko ngo abenshi muri bo, ingo zabo zarangwagamo amakimbirane ya buri munsi.
Mukagasana umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Nahozwaga ku nkeke n’uwo twashakanye, ariko twembi uko twagendaga twitabira umugoroba w’ababyeyi, byatumye duca ukubiri n’amakimbirane.”
Mu buhamya bwa Alice Kabagwira avuga ko yigishijwe kwiteza imbere binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, ikindi kandi ngo nta makimbirane akirangwa mu muryango we kuko ngo yaterwaga n’ubukene bari babayemo.

Uwitwa Emeliyana we yabwiye IGIHE ati “Nshimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wadukuye mu gikari tukaba tugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Nyarugunga, Muhire Mag, avuga ko abagore n’abagabo bishimira ko mu mugoroba w’ababyeyi bishimira ko bigishijwe ubworoherane.
Yagize ati“Ababyeyi bishimira ko bigishwa ubworoherane kandi bakabasha kumenya amakuru ku gihe bityo bakajyana na gahunda za leta, kandi ikindi nta makimbirane y’abashakanye wakumva mu murenge wa Nyarugunga.”

Ibitekerezo 0