Abakora imuirimo y’ubwubatsi aho babwiye IGIHE ko impanuka yatewe n’igikuta cyaridutse.
Hussein Gakuru, Umukozi ushinzwe ububiko bw’inyubako irimo kubakwa yagize ati“Munderere yari kumwe n’umufundi bakora ahantu haca amatiyo azajyana imyanda mu musarani, igikuta kirariduka kigwira Felicien Munderere wari umuyede ahita apfa umufundi ararokoka.”
Gakuru yasobanuraga ko iyi mpanuka ari imvura imaze iminsi igwa, igikuta kigizwe n’itaka ryavanywe mu cyobo kikanyenyera kikaza kugwa.
Abandi bavuganye na IGIHE bavuze ko bikiba bahise batabarwa na Polisi y’igihugu ari na yo yatwaye umurambo ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru, inkomere na yo ijyanwa mu bya gisirikare i Kanombe.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi, avuga ko iyi mpanuka yatewe no gucukura inzira y’umwanda ujya mu musarani, abafundi bakaza kurengera bakaridukirwa n’igikuta.
Uyu mukozi wagwiriwe n’igikuta nta n’ubwishingizi bw’mpanuka ku kazi yagiraga.
Supt. Mbabazi asaba amasosiyete y’ubwubatsi kujya ashyira abakozi bayo mu bwishingizi, abakozi na bo bagakoresha ibikoresho byabarinda impanuka.
Felicien Munderere wapfuye wari ufite imyaka 35, yari atuye mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro.

Ibitekerezo 0