{Mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, haravugwa ikibazo cy’amazu y’abaturage arimo gusenywa bavuga ko barenganyijwe, mu gihe hari abandi barimo kubaka bitwaje ko bahawe icyangombwa cyo gusana, ariko na none hakavugwa ruswa ihabwa abayobozi.}
Amwe mu mazu aheruka gusenywa, harimo n’inzu y’ababikira bitwa “Inshuti z’ Abakene”, yari igamije gufasha abana bafite ubumuga barererwa mu kigo cyabo, iyi nzu yashenywe yari ije kunganira indi nto yari isanzwe aho ifasha aba bana.
Nubwo aya mazu arimo gusenywa, hari abandi bahabwa ibyemezo byo gusana mu gihe ngo nta n’amazu bari bafite.
Muri uyu murenge kandi havugwa abubaka mu kajagari kuri bamwe ntibasenyerwe, aho bigaragara ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahanga butanga ibyangombwa byo gusana amazu kandi nta nzu zishaje bari barubatse ngo zibe zikeneye gusanwa, ariko mu rwego rwo kubakingira ikibaba ngo badasenyerwa bagahabwa ibyangombwa byo gusana.

Abasenyewe baririye mu myotsi
Bamwe mu basenyewe barimo ababikira ubwo baganiraga na IGIHE ku cyicaro cyabo i Gahanga ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2014, bavuze ko babajwe no gusenyerwa mu gihe Umurenge wa Gahanga wari warabahaye ibyangombwa byo kuvugurura inyubako yari ihasanzwe.
Umwe muri bo yaragize ati “Tukimara gusenyerwa umurenge wigize nkana ahubwo uhitamo kutwohereza ku ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, kandi ari umukozi wabo. Byumvikane ko yakoze ibyo yatumwe kuko niwe waduhaye ibyangombwa aza no kudusenyera.”
Iyi nzu yashenywe ngo yari imaze kubatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 20.
Abasenyewe barasaba ubufasha
Si ababikira gusa, n’abaturage basanzwe bose bavuga ko barenganyijwe mu gihe hari abandi barimo kubaka amazu nta burenganzira babiherewe, barasaba ko ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro ndetse n’Umujyi wa Kigali kwegera abaturage ba Gahanga bagiye barengana, ubwo bamwe basenyerwaga amazu mu buryo budafututse, mu gihe babona bagenzi babo bazamura amazu ubutitsa.
Hari ibiteye amayobera
Ubwo IGIHE yageraga mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Gahanga, abaturage bavuze ko babajwe cyane no kubona hari abantu bamwe bazamura amazu badafite ibyangombwa bakaza kubihabwa ari uko bayujuje.
Isesengura ryacu ryimbitse rihuza n’amakuru yakomeje kutugeraho avuga ko Ubuyobozi bw’ubutugari n’abashinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo mu murenge wa Gahanga basaba abaturage amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 100 na 200 ya ruswa kugira ngo babashe kubaka.
Aha bavuga ko abatarayatanze aribo basenyewe byihuse. N’ikimenyimenyi ngo hari amazu yubatswe byitirirwa imisarani, ibiraro n’ibindi, ariko bikarangari ari amazu manini kandi atuwemo n’imiryango.
Umwe mu bayobozi yatawe muri yombi azira ruswa
Urugero rufatika ni rw’Umuyobozi w’akagari ka Kagasa, Uwizeye Chantal, wafunzwe mu mwaka wa 2013 azira amafaranga yahawe n’umuturage abanje kuyafotora, icyo gihe yahamagaje abashinzwe umutekano uwo muyobozi atabwa muri yombi.
Gusa icyaje gutera abaturage urujijo ni uko uyu muyobozi yaje gusubizwa mu kazi nubwo umurenge wari wajijishije ko wamuhagaritse amezi 2.
Si ibyo gusa, kuko ubwo twageraga mu Kagari ka Kagasa, Umudugudu wa Kabidandi twasanze abaturage barubatse kandi batuye mu materasi y’ indinganire, yashowemo amafaranga n’igihugu, ngo afashe mu kurwanya isuri yari muri ako gace.
Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’Ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo mu Murenge wa Gahanga, Murwanashaka Anicet, yashatse kutwumvisha ko izo nzu zubatswe ari ibiraro, twahagera tugasanga muri ayo ma terasi hatuwe n’abantu benshi ku buryo ntaho bitaniye n’umudugudu nyirizina.
Uyu muyobozi akomeza gutungwa agatoki, kuko ngo afite uruhare mu kwaka abaturage ruswa kugira ngo bahabwe icyo yita icyemezo cyo gusana, kandi ari icyo kubaka.
Abaturage bareze Murwanashaka ku buyobozi bw’ Umurenge ko atsinza igikorwa cyo kubaha ibyangombwa aho hari n’aho umuturage ashobora kumara amezi arenga 5 atarabibona.
Uyu muyobozi bakomeza bamushinja gutanga serivisi mbi bahamya ko zibananiza kugira ngo bamushake bamupfumbatishe ikintu.
Mu gihe twageraga muri Gahanga muri rusange, twasanze hari abaturage basenyerwa kandi hari ayandi mazu ari kubakwa kuva hasi mu gihe ba nyirubwite batabifitiye ibyangombwa.
Akarere ka Kicukiro kaba kagiye kubihagurukira?
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo bamwe mu baturage bavuga ko ari akarengane, Umuyobozi w’ Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, we yatwemereye ko mu minsi itarenze 3 agiye gushyiraho komisiyo izagenzura ibijyanye n’iyo mikorere ivugwa ko ari mibi inavugwamo ruswa muri uyu murenge wa Gahanga.
Yagize ati: “Nibigaragara ko habayeho ruswa, mbijeje ko abayakiriye n’abayitanze bose bazahanwa kimwe; byumvikane ko niba hari n’uwasenyewe kandi atarubatse mu kajagari, nawe azarenganurwa bidakuraho ko uwubatse mu kajagaii akaza gusenyerwa nta kundi azaba ahombye (nta ndishyi azahabwa)”.
Muri rusange Umurenge wa Gahanga utuwe n’abaturage bimuwe bavanwa mu duce twa Ruli na Musasa, batunzwe n’ubuhinzi ubworozi bw’amatungo magufi.
Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyateganyije ko uyu murenge uzubakwamo inganda ziciriritse ndetse na sitade mpuzamahanga n’ubwo harimo guturwa n’abaturage.









Ibitekerezo 0