{Ishuri ryigisha ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga rya IPRC ryamuritse ibikorwa rimaze kugeraho birimo ikoranabuhanga mu gukora ibikoresho byifashishwa mu gukora imashini zitandukanye, kandi ngo bizafasha kongera ibikorerwa mu Rwanda ku isoko.}

Ibi bikorwa byamurikiwe umuyobozi uhagarariye amashuri y’ubumenyi ngiro, Jerome Gasana, mu mpera z’iki cyumweru, aho Eng. Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi mukuru wa IPRC -West, yishimira bikomeye ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro baha abahiga bituma bakunze kugaragara mu guhanga udushya. Ibi ngo byanatumye babona ibikombe 3 mu mamurikabikorwa n’amamurikagurisha y’ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga bagiye bitabira.

Mu byo bakora harimo imashini zifashisha mu bwubatsi zibumba amatafari zishobora kugeza ku bushobozi bwo gusohora amatafari ane ingunga imwe, bakoze imashini zifashishwa mu buhinzi nk’izihura umuceri utarinze kumenagurika, izitonora ibigori, imashini zitanga amashanyarazi aturuka ku mazi zakwifashishwa ku ngomero, imashini zibaza imbaho, ibyuma byumutsa intoki, ameza yikaraga abasha gufasha umuntu gufata ifunguro atavuye aho ari, atarinze guhaguruka afata ibisorori n’ibindi.

Kuri ubu iri shuri ntirigitumiza ibyuma byinshi mu mahanga kuko bo ubwabo bafite imashini nyinshi zikora ibyuma by’ibanze bikabyara ibindi.

Jerome Gasana, Umuyobozi w’amashuri y’ubumenyi ngiro n’imyuga yagize ati: “Twifuza ko iki kigo cyakongera amasaha yo gukora, mu bihugu byateye imbere bakora amasaha 24 kuri 24, abana bakiga mu byiciro n’abarimu bakigisha mu byiciro mu rwego rwo kongera abantu benshi bize ibifitiye igihugu akamaro, byafasha kugabanya umubare w’ibitumizwa mu mahanga n’abanyamahanga baza kubihuguramo Abanyarwanda.”

Abayobozi bose bavuze ko ibi bikorwa bigaragaza intambwe yo kwishimirwa ijyanye n’intego y’icyerecyezo 2020 mu iterambere Abanyarwanda bakeneye na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri mu guhugura no kwigisha abakenewe ku isoko ry’umurimo, babasha kwiga ibikenewe bifasha igihugu mu buzima bwa buri munsi.

Abayobozi bamurikirwa ibikorwa bya IPRC
Abayobozi bamurikirwa ibikorwa bya IPRC
Abanyeshuri berekana ubuhanga bamaze kugeraho: Arerekana imashimi ikoreshwa ku rugomero rutanga amashanyarazi
Abanyeshuri berekana ubuhanga bamaze kugeraho: Arerekana imashimi ikoreshwa ku rugomero rutanga amashanyarazi

[email protected]