{Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2014, biyemeje gufasha Umuryango Nyarwanda guharanira imibereho myiza hibandwa ku kwigisha abaturage uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, bityo imirire mibi ikaranduka muri imwe mu miryango ikigaragaramo mu Karere ka Kamonyi.}
Aba banyeshuri ni abo mu Murenge wa Rugalika, bakaba bafite inzozi zo guhindura imibereho y’abaturiye uyu murenge ndetse bikazaba n’isomo ku karere kose no ku gihugu.
Nk’uko babitangarije imbere y’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, ku wa Gatatu tariki 07 Mutarama, ubwo bamurikaga imihigo yabo muri mu rugerero bamazemo iminsi. Bagaragaje ko bazakomeza gufasha abaturage mu bikorwa by’iterambere.
Mu izina ry’Intore zose muri uyu Murenge wa Rugalika, Mbabajende Uwera Anick uvuka mu Kagari ka Kigese avuga ko imihigo yabo izibanda ahanini ku gukora ubukangurambaga.

Yagize ati “Tuzi neza ibibazo bimwe na bimwe bikirangwa mu miryango hirya no hino mu Midugudu, kandi natwe turi bamwe mu bagize iyo miryango; ni yo mpamvu tugomba no kugira uruhare mu gushaka ibisubizo.”
Imihigo y’izi ntore yiteguye kweswa bitarenze muri Nyakanga 2015 irimo ibirebana no gufasha ababyeyi gutegura indyo yuzuye kugira ngo harandurwe burundu imirire mibi.
Uru rubyiruko rushimangira ko rusobanukiwe neza ko gutegura indyo yuzuye bidasaba ubushobozi buhambaye. Mbabajende yakomeje avuga ko bazigisha ingo kugira uturima tw’igikoni no kwibanda ku gutera imboga kuko zifasha mu kuboneza imirire n’ibindi.
Mu buryo bwo gutegura amafunguro, biteguye gutanga ibitekerezo mu nama ubuyobozi bugirana n’abaturage hibandwa ku kugira isuku muri byose.

Na none kandi byitezwe ko uru rubyiruko ruzagira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu, imiyoborere myiza, ubutabera n’umutekano bafatanya n’ababyeyi babo mu kwitabira amarondo; ndetse ngo ruzafasha mu gukumira amakimbirane mu miryango.
Mu birori byo kwakira iyi mihigo, Rutsinga yasabye izi ntore z’inkomezabigwi, ko iyi mihigo bayigira iyabo bagafasha Umuryango Nyarwanda gutera imbere koko, bakaba umusemburo w’impinduka nziza.
Uyu muyobozi yagize ati “Muri abafashamyumvire bakomeye ni yo mpamvu dusaba ko ibitekerezo byanyu n’ibikorwa bishingirwaho mu kugena ibikenewe aho mutuye.”







Ibitekerezo 0