{Polisi y’Igihugu yataye muri yombi umugore ukomoka mu gihugu cya Kenya witwa Joyce Nguma Wahito ukurikiranyweho gukoresha ikarita ‘Visa Card' y'impimbano akabikuza muri Banki ya Kigali amadolari 2000 ni ukuvuga amanyarwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 200 .}
Urubuga rwa polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko uyu mugore yabikuje aya mafaranga ku ishami rya Banki ya Kigali riherereye i Kanombe akoresheje VISA card y'impimbano akayakura kuri konti itari iye.
Polisi kandi ivuga ko uyu Munyakenyakazi yatawe muri yombi ageze ku mupaka wa Gatuna ashaka gutoroka u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi, Supt Theos Badege avuga ko iki gikorwa kimaze kuba Polisi yahise itangira iperereza ku waba yakoresheje ikarita y'impimbano akabikuza aya mafaranga.
Agira ati:”Ukekwaho gukora iki cyaha twamufashe ashaka gucika kuko yari ageze ku mupaka. Turashimira BK uburyo yihutiye kutugezaho aya makuru”.
Supt Badege kandi avuga ko iperereza ry’ibanze kuri iki kibazo rigikomeje ariko kugeza ubu Wahito akaba ari we utungwa agatoki bwa mbere.
Wahito naramuka ahamwe n’iki cyaha azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka 10 nk’uko biteganywa n'ingingo ya 202 n’iya 204 z'igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Ibitekerezo 0