Philbert Afrika umwe mu batangije Kigali University yabwiye itangazamakuru ko hajya gutangizwa iyi kaminuza hari n’igitekerezo cyo gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Yagize ati “Twari dufite igitekerezo cyo gutangiza kaminuza izatanga imyigishirize imeza neza, kandi tukihutira no gutangiza icyiciro cya gatatu ari na cyo twatangije ku mugaragaro.”
Yizeza ko abantu bazarangiriza muri Kigali University (KU) bazajya bahita babona akazi kuko bazahakura ubumenyi buhagije.
Yagize ati“Tuzaganira n’abikorera ku giti cyabo, turebere hamwe ukuntu twaboherereza abarangije muri Kaminuza ya Kigali, ku buryo barangije amashuri bahita babona akazi mu bikorera ku giti cyabo.”
Prof. Dr. Nshuti Manasseh, Perezida w’Inama njyanama y’ubutegetsi ya Kigali University, yasobanuye ko hatangijwe icyiciro cya gatatu cya kaminuza kugira ngo bavune amaguru abajya kwiga hanze y’igihugu.
Yagize ati“Mu gihe cyashize hatangwaga miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika ku banyeshuri bajyaga kwiga Masters mu gihugu cya Uganda.”
Avuga ko nta gihugu cyashinga kaminuza kugira ngo kizamure ubumenyi bw’abandi banyamahanga, akongeraho ko nta n’impamvu yo kwigisha abandi usize Abanyarwanda kandi ari bo bagomba kwishakamo ibisubizo.
Asanga kandi kuzana abarimu bo kwigisha muri Kaminuza ya Kigali, ari igisubizo kuruta uko abanyarwanda bahora mu nzira bajya kwiga muri Uganda no mu bindi bihugu bihana imbibi na rwo.

Prof. Dr Manasseh avuga ko kwiga muri Kaminuza ya Kigali ari ugufungura imipaka, ati “ Uzakorera Masters muri KU, agomba gukorera hanze agafungura imipaka ndetse akagera ku rwego rwo gukemura ibibazo byo mu gihugu no hanze yacyo.”
Ashimangira ko kaminuza ya Kigali iha Abanyarwanda ubwenge bwo kujya gukorera hanze, itanga ubumenyi butuma abanyeshuri batekereza, ikagira n’umwihariko ko gahunda z’icyiciro cya gatatu zigishwamo gahunda z’igihugu.
Ati“Igihugu kigirwa n’abantu bize ni yo mpamvu Abanyarwanda bagomba kwiga muri Kaminuza ya Kigali mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.”
Prof. Dr Manasseh yavuze ko 90% by’abarimu bigisha muri kaminuza ya Kigali ari Abanyarwanda, kuko iyo haje abanyamanga usanga bigisha uko ibibazo byo mu bihugu byabo byakemuka.
Mu minsi mike, Kaminuza ya Kigali iraba itangije ishami ryayo mu karere ka Musanze, ikazakomereza no mu zindi Ntara.
Kaminuza ya Kigali imaze kwandika abanyeshuri 40 muri gahunda z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, ifite ubushobozi bwo kwakira 100.


Kaminuza ya Kigali ifite Programs za:
1.Master of Arts in Public Administration
2. Master of Science in Procurement and Supply Chain Management
3.Master of Science in Information Technology
4. Master of Commerce
5. Master of Science in Finance
6.Master of Science in Project Management
7.Master of Science in Human Resource Management
8. Master of Science in Business Information Technology
9.Master of Science in Entrepreneurship
10. Master of Science in Economics
11.Master in Public Policy and Management
12.Executive Master of Business Administration
13.Master in Business Administration
Amafoto : Jacques NKINZINGABO

Ibitekerezo 0