Ni mu nama yateraniye i Kigali yahurije hamwe abayobozi batandukanye barimo aba Kaminuza y’u Rwanda, abarimu n’abayobozi b’izindi Kaminuza zigisha amategeko, abacamanza, abavoka ndetse n’abakora mu Nteko Ishinga Amategeko ngo haganirwe uburyo hanozwa imyigishirize y’amategeko n’uruhare rw’abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’agateganyo w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Anita Mugeni, yavuze ko kaminuza zikwiye gukora byinshi mu myigishirize y’amategeko ariko ashimangira ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gufasha abanyeshuri kubona umwanya uhagije wo kujya bashyira mu ngiro ibyo bize.

Ati “ Abanyeshuri babona amasomo menshi mu bitabo ariko ntibahabwe umwanya ngo babishyire mu ngiro […] ni ukuvuga ko bagakwiye guhabwa umwanya wo kujya mu nkiko bakareba uko imanza ziburanishwa.”

Guhuza amasomo yo mu bitabo n’amasomo y’ubumenyi ngiro ni ingingo ikunze kugarukwaho na benshi banenga ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dr Usta Kaitesi nawe yagarutse kuri iyi ngingo yo kuba abanyeshuri badahabwa umwanya ngo bashyire mu bikorwa ibyo bize, atanga impamvu y’imiterere mibi y’akarere ka Huye ku banyeshuri biga amategeko aho batabona aho basura inkiko nyinshi.

Yagize ati “Iyo ugiye i Huye, nta nyigo eshanu cyangwa esheshatu abana bajyamo ngo babone imyanzuro y’urubanza ngo bayige. Ibi byose biri i Kigali kandi urumva ko kuba bajya i Kigali buri munsi bavuye i Huye nabyo ntibyakoroha.”

Yakomeje avuga ko gutangirana n’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeli 2015, ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda rizimurirwa i Kigali rivuye i Huye bigafasha abanyeshuri kubona aho ibikorwa byinshi by’amategeko bikorerwa.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dr Usta Kaitesi , yavuze ko ishami ry'amategeko rigiye kuzanwa i Kigali mu rwego rwo gufasha abanyeshuri
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dr Usta Kaitesi , yavuze ko ishami ry'amategeko rigiye kuzanwa i Kigali mu rwego rwo gufasha abanyeshuri

Ati “ Amazu y’abavoka menshi ari muri Kigali, amategeko atorerwa i Kigali, inteko iri i Kigali, […] kwimurira ishami i Kigali bizatuma umunyeshuri ashobora kwikoresha.”

Prof. James McWha,Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (Vice-Chancellor) yasabye ababa barangije mu mategeko mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza kujya baharanira kugira ubumenyi buruseho ndetse bagaharanira gukora kinyamwunga.

Yasabye kandi abize amategeko hatitawe mu bigo bizemo kujya bagaragaza uruhare rwabo rwa buri munsi ku bikwiye kunozwa, abanyeshuri bakigishwa inyigisho zijyanye n’igihe kandi zikenewe mu muryango nyarwanda.

Intego nyamukuru y’iyi nama, ni ukubaka uburyo buhoraho buha urubuga abanyamategeko, abigisha amategeko ndetse n’abakora mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo uyu mwuga utere imbere n’abawukora barusheho kuwukora by’umwuga.

Bamwe mu banyamategeko bari bitabiriye iyi nama
Bamwe mu banyamategeko bari bitabiriye iyi nama

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale