{Byabanje kuba nk’ibitungurana ubwo umuhanzi Kizito Mihigo yemeraga bwa mbere ibyaha aregwa byose anabisabira imbabazi, ariko nyuma y’urubanza isesengura rigaragaza ko iki gikorwa kiri mu mpamvu nyoroshyacyaha zishobora gutuma kuwa 27 Gashyantare 2015, ubwo azaba asomerwa umwanzuro w’urukiko, inteko y’abacamanza imugabanyiriza ibihano.}

Kuva uru rubanza Kizito aregwamo ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi rwatangira kugeza rurangiye, Kizito Mihigo yagiye agaragaza ko yemera icyaha kandi asaba imbabazi.

Kwemera icyaha kwa Kizito, biri mu bigize impamvu zikomeye z’inyoroshyacyaha, mu ngingo ya 71 n’iya 77 y’itegeko ngenga.

Ku ikubitiro, ubwo yagezwaga imbere y’abanyamakuru yahise yemera ibyo yaregwaga.

Yagize ati “Icyo nababwira ni uko nari nziranye n’umuntu witwa Gerard Niyomugabo muramuzi nagiye mutumira mu biganiro byanjye byo kuri televiziyo, hanyuma aza gutuma menyana n’undi muntu rero wakoranaga n’iyo mitwe biza gutuma tuganira ibiganiro bibi, ibiganiro bisebanya bisebya leta, bikora ibyaha bababwiye.”

Kizito Mihigo yerekwa itangazamakuru
Kizito Mihigo yerekwa itangazamakuru

Yongeraho ati “Ibyo biganiro rero nibyo nakoreyemo ibyo byaha byose, ibiganiro byo kuri Skype no kuri WhatsApp, nta rundi ruhare urebye nigeze ngira ndizera ko iki kibazo ndimo kizaha amasomo akomeye Abanyarwanda bose.”

Ikindi yongeyeho yagize ati “Isomo rikwiye kuvamo ni uko Abanyarwanda bose bakwiye gukora attention, bakirinda cyane. Abafite ibibazo mu buzima bwabo bakitonda kugira ngo abantu bamwe na bamwe bataboneraho, bakajyana mu ngeso mbi no mu byaha bikomeye. Amasomo yandi numva igihugu gikwiye kubona ni uko Abanyarwanda bagomba kwiga gukundana, rukaba mu Rwanda rukemerwa.”

Kwemera kwa Kizito ko yakoranaga n’ishyaka ritavuga rumwe na Leta , RNC byatumye benshi bagwa mu kantu kuko batabimukekeraga. Ariko ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Kizito yongeye kwemera ibyaha aregwa, ndetse anabisabira imbabazi umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Nsabye imbabazi. Nziko igihugu cyacu kiyoborwa n’abantu bafite umutima ntabwo kiyoborwa n’ibikoko, bababariye kugeza no kubishe abandi muri Jenoside. Nongera gusaba imbabazi mpereye ku buyobozi bw’igihugu, Perezida wa Repubulika musaba imbabazi mubwira ko nta kibi mwifuriza. Mbizeza ko nkiri wa wundi nubwo icyaha cyaje kikankubita hasi, nimbona imbabazi, nzereka Abanyarwanda imigambi yanjye no kurushaho gushimangira ibyiza nakoze mbere.”

Mu iburanisha rya nyuma, ubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu, Kizito Mihigo n’ikiniga cyinshi, we yongeye gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu noneho yongeraho na Madamu we Jeannette Kagame, ku magambo mabi yabavuzeho ubwo yaganiraga na Sankara, asaba imbabazi kandi ubuyobozi muri rusange, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bari imbere n’abari hanze y’igihugu, n’ubutabera muri rusange.

Iyi myitwarire Kizito Mihigo yagiye agira imbere y’ubutabera, n’amagambo yo kwiyoroshya akemera icyaha akanagisabira imbabazi bimuhesha amahirwe menshi yo kugabanyirizwa ibihano.

Ibi bigenwa n’ingingo ya 77 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ivuga kuri “zimwe mu mpamvu nyoroshyacyaha” ivuga ko “umucamanza ashobora kugabanya ibihano nk’iyo: ushinjwa, mbere yo gukurikiranwa, yemeye icyaha akagisabira imbabazi uwo yagikoreye n’umuryango nyarwanda mu buryo budashidikanywa, akicuza kandi akishyura ibyo yangije nk’uko bari babimutegerejeho.”

Gutabwa muri yombi kw’umuhanzi Kizito Mihigo nako kwatunguye benshi, kuko batibazaga uko uyu muhanzi wari usanzwe uzwiho imico myiza, kandi wakundwaga n’imbaga y’Abanyarwanda yaba koko ari mu bikorwa byo kugambanira igihugu.

Uko Kizito yari asanzwe azwi, imyitwarire ye n’ibikorwa yakoze mu byamugoboka

Mu iburanisha rya nyuma,asaba izi mbabazi Kizito Mihigo nawe yagarutse ku kuvuga ko yatengushye Abanyarwanda benshi bari basanzwe bamuziho imico myiza, ariko ashimangira ko muri kamere ye atari ko yari asanzwe ateye kandi ko aramutse ahawe izi mbabazi asaba byamubera amahirwe meza yo kugaragariza Abanyarwanda bose ko yahindutse.

Yavuze ko azabigaragariza mu kurushaho gushyira ingufu nyinshi mu bikorwa bye byiza yari yaratangiye mbere yo kugwa mu bishuko, akemeza ko aramutse afunzwe burundu yaba yimwe ayo mahirwe.

Iki nacyo kiri mu mpamvu zikomeye zishobora kumurengera, kuko ingingo ya 71 y’iri tegeko ngenga ivuga ko “umucamanza atanga igihano akurikije uko uhanwa yakoze icyaha, ashingiye ku mpamvu zabimuteye, uko uwakoze icyaha yari asanzwe yitwara, uburyo icyaha cyakozwemo n’imibereho ye bwite.”

Aha, twabibutsa ko abinyujije mu muryango yashinze wa Kizito Mihigo pour la Paix , Kizito yakoze ibikorwa byinshi haba mu rubyiruko, mu magereza, kuri Televiziyo y’Igihugu n’ahandi yigisha indangagaciro z’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge.

Kizito yemeye no kwitandukanya n’abavoka be ngo abohore nyabyo umutima we, asaba imbabazi Perezida wa Repubulika na Madamu

Bigitangira bamwe bakerensaga ugusaba imbabazi kwa Kizito Mihigo, bikagorana kwemeza niba zitaba ari iz’uhiriye mu nzu upfundapfunda hose imitwe, ariko ubwo Kizito yitandukanyaga n’abunganizi be barimo Me Bigaraba John , akanasaba urukiko ko iburanisha ryakomeza nta mwunganizi afite byagaragaje indi sura.

Kizito Mihigo yagiye akora yigisha ubumwe n'ubwiyunge muri za gereza
Kizito Mihigo yagiye akora yigisha ubumwe n'ubwiyunge muri za gereza

Nyamara ariko ku rundi ruhande, ibyaha umuhanzi Kizito Mihigo aregwa uko ari bine ni ibyaha bikomeye, birimo byaha byo kugambanira igihugu n’ibihungabanya umudendezo wacyo.

Mu ishyirwa ahagaragara rya bimwe mu bimenyetso bifatwa nk’ibishinja Kizito Mihigo hagaragajwe ubutumwa bukomoza ku bikorwa by’iterabwoba harimo igikomeye cyo kugambira kwica umukuru w’igihugu, no kwica Depite Bamporiki Edouard.

Ibyaha Kizito aregwa birimo ibihanishwa gufungwa burundu

Uburemere nyabwo bw’ibi byaha Kizito Mihigo aregwa bugaragarira mu ngingo ya 461 ivuga ku “cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika”, aho bavuga ko umuntu wese ukora icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa cyo kubuhirika akoresheje intambara cyangwa izindi mbaraga zose; ukora muri iyo migambi icyaha kigamije kugirira nabi Perezida wa Repubulika; ahanishwa igifungo cya burundu.”

Uretse ibi kandi ubu butumwa bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko Kizito Mihigo yagiranye ibiganiro n’abo mu ishyaka rya RNC bagambiriye gushinga ihuriro ry’urubyiruko rwitwa “New Generation for Revolution” cyangwa “Abatangana bagamije Impinduramatwara Gacanzigo” mu Kinyarwanda, uyu muhanzi akaribera Umuhuzabikorwa.

Ibi ubushinjacyaha bwabihereyeho bumurega icyaha kivugwa mu ngingo ya 683, cyo “gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha itegeko ngenga rivuga ko “umuntu wese ufasha, mu buryo ubwo ari bwo bwose mu kurema umutwe w‟abagizi ba nabi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).”

Byose ni ugutega amaso umwanzuro w’inteko y’abacamanza bahawe uru rubanza, ku wa 27 Gashyantare 2015, saa tanu z’amanywa, ubwo hazatangazwa icyemezo cy’abacamanza bumvise bakanasesengurana ubushishozi iyi dosiye.

[email protected]