Ibi ahanini byaterwaga n’uko uruhu rw’inka zo mu Rwanda ruba ari rwiza kubera ko ziba zororewe mu biraro bizirinda kwibasirwa n’udukoko ndetse zikaba zigaburirwa umunyu byose bifasha impu zizikomokaho gukomera bikanazongerera ubuziranenge.
Icyakora nyuma ya 2014 ngo ubucuruzi bw’impu mu Rwanda bwatakaje agaciko ku kigero cyo hejuru ku buryo abantu benshi bari mu ruhererekane rwazo babihagaritse bakayoboka indi mirimo.
Abari basanzwe bakora ubucuruzi bw’impu bavuga ko muri uwo mwaka nta mucuruzi wo muri kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) wari wemerewe gucuruza impu kanze y’ibyo bihugu.
Ushatse kuzigurisha hanze ya kimwe muri ibyo bihugu yatangiye gusabwa kwishyura amafaranga 0.52 y’Amadorali ya Amerika ku kilo kimwe agurishije.
Aba bemeza ko bakomwe mu nkokora n’iyi myanzuro batazi aho yafatiwe akaba ari yo ntandaro y’idindira ry’ubucuruzi bw’impu mu Rwanda.
Bavuga ko byatumye uruhu rutakaza agaciro kuko ngo mbere ikilo cyagurishwaga 1.500 Frw ariko kuva muri uwo mwaka kugeza ubu kigurishwa 100 Frw cyangwa 200 Frw gusa.
Ni igiciro cyagabanutse kubera ko kuva bakumirwa kugurishiriza hanze ya EAC ibihugu byo muri uyu muryango bifite inganda zo gutunganya impu ‘tannerie’ ari byo byazaga kuzigura mu Rwanda kuko ari byo byari bibyemerewe maze bigashyiraho ibiciro byishakiye.
Ni muri urwo rwego ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023, habaye inama yari igamije kurebera hamwe ibibazo bihari mu rwego rw’impu hagambiriwe gushakira hamwe ibisubizo n’uko zakongera kugarurirwa agaciro mu Rwanda.
Ni inama yateguwe n’Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku Mpu mu Rwanda, Kigali Leather Cluster. Yari yitabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahurira n’uruhererekane rw’impu mu Rwanda.
Umunyamabanga w’Ikigo gikora ibikorwa byo kohereza Impu hanze y’u Rwanda (Union Hides), Kwizera Abel, yavuze bagorwa cyane no kugeza impu hanze ya EAC.
Ati “Kontineri imwe y’impu (toni 23) nk’iyo tuyijyanye Nigeria tuyisorera ibihumbi 12 by’amadorali ya Amerika ayo mafaranga arenze ikiguzi twe ubwacu tuzishyura umusoro wazo ugasanga uri hejuru kandi ntibinatanga inyungu yaba kuri leta, twe ndetse na wa muturage worora inka.”
Yavuze ko ibi biri mu byatumye inyama z’inka zihenda kuko inyungu yabonekaga mu ruhu isigaye ishakirwa mu nyama.
Umuyobozi wa Koperative Umuhoremwiza Ruhango ifite mu nshingano ibagiro rya leta riherereye mu Karere ka Ruhango, Bisetsa Joël, yavuze ko mu Rwanda hahoze abashoramari benshi baturutse mu Buhinde, u Bushinwa, Nigeria n’ahandi bagura impu ari nabyo byazihaga agaciro ariko nyuma bikaza guhinduka.
Ati “Impu zacu barazikunda kuko zifite ubuziranenge, ubu icyo twifuza n’uko inzitizi zihari zakurwaho rwa ruhu rwacu rukongera rukagira agaciro kandi byanatanga ikizere ko n’igiciro cyinyama hari uko cyagabanuka.”
Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’amour, yavuze ko itakazagaciro ry’impu mu Rwanda byagize ingaruka ku ngeri z’abantu zitandukanye akaba ari yo mpamvu nyamukuru bahagurutse ngo bafatanyirize hamwe n’inzego zibishinzwe ngo hashakwe umuti.
Ati “Abashoramari benshi bari barabivuyemo kubera ibyo bibazo byose ni yo mpamvu rero dusaba ko mu gihe hatarashyirwaho uruganda rwacu byibuze hakoroshywa amategeko maze ba bashoramari bakagaruka maze uruhu rukongera rukagira agaciro n’igihugu kikongera kikabona inyungu zikomoka ku mpu.”
Imyanzuro yafatiwe muri izi nama izashyikirizwa inzego zinyuranye za Leta zifite inshigano zo gukurikirana ibyerekeye impu ndetse na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM.



![Umujyanama muri Kigali Leather Cluster, Habumugisha Michael [iburyo] yavuze ko ibibazo bihari bigomba kubonerwa ibisubizo](https://spipimg.igihe.com/jpg/umujyanama_muri_kigali_leather_cluster_habumugisha_michael_iburyo_yavuze_ko_ibibazo_bihari_bigomba_kubonerwa_ibisubizo.jpg)






Ibitekerezo 0