Ni umwanzuro wafashwe hagamijwe gushyira mu bikorwa Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, hagamijwe kwirinda ingaruka bigira ku buzima bwa muntu no ku bidukikije muri rusange.

Ni izihe ngaruka ibikoresho bya pulasitiki bigira?

Inzobere mu by’ubuzima no kurengera ibidukikije zigaragaza ko ibikoresho bikoze muri pulasitiki bigira ingaruka zitandukanye ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), Murenzi Raymond, aheruka kubwira IGIHE ko Pulasitiki ari ibikoresho bidashobora gucikagurika aho biherereye kugira ngo ibidukikije bihari bibashe kwicagagura ngo amazi atambuke mu buryo buyoroheye.

Ati “Amatungo n’ibindi binyabuzima iyo biyiriye bibigiraho ingaruka kubera ububi bwacyo. Nko mu nganda z’inzoga, ubushakashatsi twakoze twasanze gushyira inzoga mu bikoresho bya Pulasitiki bituma habaho ibyo binyabutabire bikaba byava muri Pulasitiki bikajya mu gicuruzwa, cyane cyane iyo bihuye n’ubushyuhe cyangwa byabitswe nabi.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amabwiriza agenga Ibidukikije no Kurwanya Ibihumanya Ibidukikije, Duhuze Remy Norbert, yabwiye IGIHE ko by’umwihariko, kurira no kunywera kuri Pulasitiki bishobora gutera indwara zirimo na Kanseri.

Ati “Ziriya Pulasitiki dukunda gukoresha zigira utuvungukira zishobora kwivanga n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa, nk’iyo ukomeje gukuba icyo gikoresho bigaragara ko hari ibyagiye bivaho. Ikibazo cy’utwo tuvungukira, umubiri ntubasha kuducagagura nk’uko ushwanyaguza ibindi biribwa, tukaba twakwinjira mu mubiri, tugatera indwara nyinshi.”

Muri izo ndwara harimo nka Kanseri zibasira zimwe mu nyama zo mu mubiri, kugira ingaruka ku buzima bw’imyororokere ya muntu, guteza umubyibuho ukabije, kubuza ingingo zimwe z’umubiri gukora, kudindiza umuntu mu mikurire n’ibindi.

Pulasitiki kandi ishobora gutanga imyotsi yangiza ibidukikije igihe bayitwitse ariko by’umwihariko ku bantu ikaba yatera indwara zibasira imyanya y’ubuhumekero.

Ati “Ingaruka Pulasitiki zitera ku mubiri w’umuntu, ntizihita zigaragara ako kanya. Ni ingaruka z’igihe kirekire.”

Uko wakoresha ibikoresho bya Pulasitiki bidakoreshwa rimwe

Kugeza ubu itegeko rihari ribuza gukora, gutumiza mu mahanga, gucuruza no kugura ibikoresho bikoze muri Pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ariko hari n’ibindi bikoreshwa igihe kirekire nk’amajerekane, uducupa, amatiyo, amasahane n’ibindi.

Nubwo akenshi usanga ibyinshi muri ibi, ibyago byo kuba utuvungukira twabyo twavaho tukajya mu mubiri w’umuntu biri ku gipimo cyo hasi, ngo hari uburyo bikwiye gukoreshwamo mu kugabanya ingaruka byateza.

Duhuze ati “Icya mbere ni ukwirinda impamvu ituma utwo tuvungukira duhura n’ibyo tunywa n’ibyo turya. Ikindi ni ukwirinda kubitwika kuko niho bitanga ya myotsi yangiza ikirere n’imyanya y’ubuhumekero, aho bishoboka dukoresheje ibitari Pulasitiki.”

Imibare igaragaza ko ku Isi hakorwa toni hafi miliyoni 300 za pulasitiki buri mwaka, hakiyongeraho miliyari eshanu z’amashashi ya pulasitiki n’amacupa abarirwa muri za miliyari.

Mu 2008 Leta y’u Rwanda yaciye ikoreshwa ry’amashashi inashyiraho itegeko rihana uzabirengaho, byatumye ruza mu bihugu 40 ku Isi byateye intambwe mu kurengera ibidukikije.

Hari ingaruka zikomeye umuntu yaterwa no kurira cyangwa kunywera ku bikoresho bya pulasitiki
Hari ingaruka zikomeye umuntu yaterwa no kurira cyangwa kunywera ku bikoresho bya pulasitiki