{Icyiciro cya nyuma cy’Abasirikare 850 b’u Rwanda bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zatashye zisimburwa n’izindi.}

Izi ngabo zageze i Kigali kuwa 28 Mutarama 2015, ziri kumwe n’uwari uziyoboye Lt Col Jean Paul Karangwa.

Zashimiwe cyane kuba zarahagaritse amakimbirane n’ubwicanyi hagati y’abakirisitu n’abayisilamu biturutse ku kuba umutwe wa Seleka wahiritse ubutegetsi ugizwe n’abayisilamu.

Aganira n’itangazamakuru ubwo bageraga ku kibuga cy’Indege, Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yavuze ko aba basirikare bakoze akazi katari koroshye, ati “bashoboye guhangana n’imitwe yari yitwaje intwaro ku buryo barwanaga umuhanda ku wundi mu mujyi wa Bangui ariko kugeza aho Umujyi bawugaruriyemo amahoro iyo mitwe iracogora”

Brig. Gen Nzabamwita avuga ko ubu ingabo ziriyo ziri kubungabunga amahoro mu gihe izivuyeyo zo zagize akarusho ko kubanza guhosha imirwano, zirinda abasivili.

Uretse kugarura amahoro, ibindi bikorwa bikomeye izi ngabo zari zimaze umwaka zikora harimo ibikorwa by’ubugiraneza, nko kubakira ibiraro abaturage, guha ibyo kurya abana, gufungura umuhanda w’ibilometero 700 uva mu murwa mukuru wa Bangui ukagera ku mupaka wa Cameroon, ibikorwa by’umuganda, kwigisha abaturage ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

Brig. Gen Nzabamwita avuga ko izi ngabo z’u Rwanda hamwe n’iz’u Bufaransa ari zo ngabo zonyine zari zifite ibikoresho bihagije byababashishije guhosha intambara no kugarura amahoro mu mujyi wa Bangui.

Yagize ati “twari dufiteyo abasirikare 850, bagiye kuva hano bafite ibikoresho bya ngombwa byo gukoresha akazi byatumye dushobora kugarura amahoro muri Bangui. Bakigerayo hari amasasu kandi ayo masasu barayahosheje.”

Lt. Col. Karangwa yawunganiye agira ati “Twagiye dukora ibikorwa byo gutwara abarwayi kwa muganga, dufasha abana batagira ibyo kurya n’ibindi bazahora batwibukiraho abandi batari barakoze.”

Uku gusimburanya abasirikare kwagizwemo uruhare na Kompanyi y’indege ya RwandaAir, aho abantu bose hamwe bakoze ingendo bagera ku bihumbi 10.
U Rwanda rufite ingabo zigera ku 4000 ziri mu bikorwa byo kubungabunga muri Repubulika ya Centrafrique (MISCA), muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS), muri Sudani Darfur (UNAMID) no muri Mali (MINUSMA).

U Rwanda ruvuga ko rutazatezuka kuri uyu mugambi wo gufasha abatuye Afurika n’Isi yose muri rusange kugarura no kubungabunga amahoro, dore ko ubu ari cyo gihugu cya gatanu ku Isi gifite umubare munini w’abasirikare bakora iki gikorwa.

Amafoto: Yakubu Jack
[email protected]