Yewe no mu minsi itageze ku icumi ishize abambaye impuzankano [uniform] z'ingabo za Congo Kinshasa binjiye mu Rwanda bivuganwa n'abasirikare ba RDF ku butaka bw'u Rwanda i Ruvavu, ibi byongera umwuka utari mwiza hagati y'ibi bihugu byombi n'ubundi usanzwe warahuhutse.

Benshi bibaza icyateye umubano wa Congo n'u Rwanda kwangirika imyaka icumi, makumyabiri ikarenga, n'ubu rukaba rugeretse.

Dusubize amaso inyuma

Hari ikosa rikomeye Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga wayoboraga Zaire yakoze mu 1994 ubwo ingoma ye yarimo yerekeza mu marembera ryatumye kugeza magingo aya mu 2016 umubano hagati ya Congo Kinshasa n'u Rwanda ukomeza kurangwamo ibibazo.

Guhera muri Kamena 1994, benshi mu bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda barimo Interahamwe, Impuzamugambi, Inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y'Abatabazi bahungiye muri Zaire, binjira muri iki gihugu bitwaje intwaro nto bashaka indi ntambara nshya kandi y'inkundura.

Izo nkambi zirimo izari hafi ya Goma nk'iya Katale, iya Kahindo, Mugunga, Lac Vert n'iya Sake, uko ari eshanu zabarirwagamo impunzi zirenga gato 850,000, kuri izi ukongeraho impunzi zabarirwaga mu 650,000 zari hafi ya Bukavu na Uvira.

Guhitamo gufasha byeruye abari basize bakoze Jenoside mu Rwanda akabareka bakinjirana imbunda za rutura kandi nyinshi mu gihugu cye, ibi bikiyongera ku kuba yarabaretse bagatangira gukorera mu nkambi imyitozo ya gisirikare, iri ryabaye ikosa rikomeye Mobutu yakoze ndetse ryanaje no kumuviramo imbwa yiruka.

Mu 1996, abifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda zarimo zishaka kwikiza ikibazo cy'inkambi z'impunzi zari zarahinduwe ibigo byatangirwagamo imyitozo ya gisirikare ku mugaragaro hagamijwe kugaruka gutera u Rwanda, Laurent Desire Kabila yavanye ku butegetsi Mobutu, za nkambi zirasenywa, impunzi zari zizituyemo zihindirwa mu Rwanda, izindi zinyanyagira mu mashyamba magari ya Zaire yaje kwitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziriruka zirenga za Kisangani, Kinshasa kugera mu bihugu nka Gabon, Kameruni n'ahandi, benshi muri bo bagenza amaguru, muri iyi nzira y'inzitane, umubare wa benshi muri bo waguye mu mashyamba, mu migezi no ku misozi uzize indwara, amasasu, impanuka, hari yewe n'abasamuwe n'inyamaswa zitandukanye bakubitanaga nazo zaguye isari.

Kwakiriza yombi abasize bakoze jenoside mu Rwanda niryo kosa rikomeye Mobutu yakoze n’ubu rikizonga umubano w’ibihugu byombi
Kwakiriza yombi abasize bakoze jenoside mu Rwanda niryo kosa rikomeye Mobutu yakoze n’ubu rikizonga umubano w’ibihugu byombi

Kabila yakoze ikosa rijya gusa n'irya Mobutu

Laurent Desire Kabila abifashijwemo ahanini n'u Rwanda rwagubwaga mu ntege na Uganda, yagiye ku butegetsi tariki 16 Gicurasi 1997 nyuma y'amezi hafi 7 y'intambara yarangiye Mobutu ahunze igihugu ndetse nyuma gato aza gupfa azize indwara.

Bidateye kabiri muri Kanama 1998 Desire Kabila yahise ahagarika umubano n'u Rwanda, yirukana ingabo z'u Rwanda ku butaka bwa Congo ndetse atangira gucudika na Ex FAR n'Interahamwe zari mu buhungiro mu gihugu cye aho zari zaranashinze umutwe wari ugamije gutera u Rwanda wiswe ALiR [Armée pour la Libération du Rwanda] nyuma waje guhindurirwa izina witwa FDLR ahagana mu mwaka wa 2000.

Mu kwirukana ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda mu gihugu cye muri Kanama 1998, Desire Kabila yabonye ko igihugu cye gisigara nta ngabo zigaragara gifite, ahita yerekeza amaso ku Interahamwe na Ex FAR bari bagize ALiR, abifashisha mu kubaka igisirikare cy'igihugu cye shishi itabona kuko ntako yari ahagaze.

Gucudika kwa Desire Kabila n'abajenosideri bo muri ALiR mu 1998 ntibyaguye neza na mba u Rwanda, byasaga nkaho umugambi wari warahagurukije ingabo za APR muri 1996 zijya kurwanya Mobutu wari usubiye i bubisi.

Ubwo rero ni ko kwambikana mu ntambara yiswe iya "Congo ya Kabiri" yabaye inkundura y'akataraboneka muri Afurika nzima, ubwo Desire Kabila yaterwaga n'u Rwanda na Uganda ku bufatanye n'u Burundi, akitabaza ingabo z'ibihugu birimo Tchad, Angola, Zimbabwe, Sudan na Namibia, icyo gihe Congo iba isibaniro mu gihe cy'imyaka ine bivugwa ko ari yo yari ikaze kurenza izindi ntambara zabayeho kuva intambara ya Kabiri y'Isi yarangira kugera ubwo.

Desire Kabila yaje kwicwa tariki 16 Mutarama 2001 na Rachidi, umusirikare wari ukiri muto, aba bitaga ba "Kadogo", wari mu bamurindaga. Ahagana saa munani zibura iminota micye, Rachidi yinjiye muri "Palais de Marbre", inyubako iherereye mu gace ka Binza mu mujyi wa Kinshasa, arasa amasasu abiri Kabila, rimwe rimufata mu nda, irindi ku gikanu, yikubita hasi, arahwera.

Nyuma y'iminsi umunani Desire Kabila yaje gusimburwa n'umuhungu we wari umusirikare, General Major Joseph Kabila. Icyo gihe ALiR yari imaze amezi macye ihinduye izina yariswe FDLR ariko imigambi yayo ikiri ya yindi; gutera u Rwanda no gutsemba burundu Abatutsi. Wibuke ko aha turi mu ntagiriro za 2001.

Umuhungu wa Desire Kabila nawe yahise akomeza gucudika bikomeye na FDLR yari isigaye ifite icyicaro i Kinshasa, bamwe mu ba Ex FAR bari barahawe ibiraka byo kumurinda, ndetse banamubonamo iturufu izabafasha gutera u Rwanda.

Laurent Desire Kabila yakoze ikosa risa neza n'irya Mobutu acudika n'abari bamaze gukora ibyaha mu Rwanda
Laurent Desire Kabila yakoze ikosa risa neza n'irya Mobutu acudika n'abari bamaze gukora ibyaha mu Rwanda

Kabila yakomeje kujya aruma ahuha

Nyuma y’urupfu rwa se, Joseph Kabila yagiye akorana na FDLR, mu bwiru bukomeye, aza kugobekamo agakirigishwa mu 2009 asinyana amasezerano n’u Rwanda yaje gutuma habaho ibikorwa byo kurwanya imitwe y'inyeshyamba yitwaje intwaro irimo FDLR yakoreraga muri Congo Kinshasa byiswe "Umoja Wetu" na "Kimya II", hagamijwe ahanini gutsinsura uyu mutwe.

Icyo gihe abasirikare b’u Rwanda barenga 5000 binjiye ku butaka bwa Congo, batatanya abarwanyi ba FDLR agahenge kongera kugaruka yaba i Goma no mu nkengero z’umupaka i Rubavu.

Icyo gihe ibyasaga n’inkambi byarasenywe, abarwanyi benshi bamburwa intwaro ku buryo hasigaye habarurwa amagana.

Mu 2012 [nyuma ya Kimya II na Umuja Wetu] Ingabo z’u Rwanda zasigaye muri Congo mu masezerano asa n’ay’ibanga rwari rwagiranye na Leta ya Joseph Kabila. Abantu batunguwe n’amagambo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Lambert Mende yavuze muri Mata uwo mwaka ko u Rwanda rufite abasirikare 100 bakuru mu by’iperereza i Rutshuru.

Icyo gihe Mende yavuze ko byari mu masezerano bagiranye mu gucunga umutekano ku mipaka.

Nyuma y’ibi Congo yavuze ko igiye guhashya FDLR. Ikanyuzamo igatangaza ko igiye kugaba ibitero, ariko ukazategereza uturere abo barwanyi bibawisirwemo, umubare w’abafashwe ndetse n'uw'intwaro babaga bitwaje, byose ugaheba. Nyamara ukumva ko FDLR yishe abantu aha n'aha, ubundi ukumva ngo yanyaze abandi utwabo, bikaba ibyo… bugacya bukira!

Ubushotoranyi bwa FARDC ku Rwanda

Hari abasirikare ba Congo bagiye bicirwa mu Rwanda, hari kandi n'ibitero shuma byagiye birugabwaho birimo n'ibya FDLR byose byagiye bituruka Congo. Hari kandi amakuru yemeza ko hari abarwanyi ba FDLR bari mu ngabo za Congo.

U Rwanda ntirwapfa kwibagirwa ibikomere Abacengezi bateje mu mitwe n’imitima y’Abanyarwanda mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’igihugu ahagana mu 1997, bose bari bafite indiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uretse no muri iyo myaka yo hambere, ejo bundi muri Werurwe FDLR yahagaze mu mashyamba ya Congo irasa mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, nubwo yasubijwe inyuma nabi n’Ingabo z’u Rwanda.

Nubwo FDLR bivugwa ko yacitsemo ibice muri iki gihe, kuba uyu mutwe utarabashije gutsinsuka burundu harimo ubushake buke bwa Congo cyangwa se izindi nyungu iki gihugu cyangwa ibindi bihugu runaka bifite mu kubaho kwa FDLR.

Gusa ngo baba umwe cyangwa babiri ntabwo bazabuza umudendezo u Rwanda nkuko byigeze gushimangirwa na Minisitiri Kabarebe wagize ati “Ntabwo FDLR yakwinjira mu Rwanda ngo imaremo isaha, ibyo ndabibasezeranyije rwose, uko yaza ingana kose, wenda kubera imipaka, utarinda buri metero y’umupaka amanywa n’ijoro wenda hari abashaka aho baca bakinjira, baba magana atatu baba igihumbi, ntabwo FDLR yamara isaha mu Rwanda ni ibintu bidashoboka ikiriho.”

Amaherezo ni ayahe?

Umunyarwanda yavuze ko ‘ahari abagabo hadapfa abandi’, bityo ibihugu byombi bikwiye kumvikana ku buryo nta kintu na kimwe kiva muri Congo cyahungabanya umutekano mu Rwanda, kimwe n'u2ahungabanya umutekano wa Congo aturutse mu Rwanda, bityo hagafungwa amayira aha urwaho umutekano muke.

Umwuka hagati y'ibihugu byombi ukwiye guhora uhehera bene nka kwa kundi Abakongomani bakiriwe i Kigali muri Mutarama mu mikino nyafurika y’umupira w’amaguru. Icyo gihe abakongomani barishyize barizana i Kigali, bahabwa ikaze nk'abashyitsi b'imena.

Gutsura umubano w’ibihugu si urugamba rw’akanya gato nk’intambara y’u Bwongereza n’Ubwami bwa Zanzibar yasize amateka yo kumara iminota 38 ahagana mu 1896, ni urugendo rukomeza ku bushake n’inyungu ku mpande zombi.

Gusa nta na rimwe umubano w’ibihugu byombi uzaba nta makemwa mu gihe hari abaturuka ku butaka bwa Congo bagatera u Rwanda nk'uko byakomeje kugenda kuva ubwo ingoma ya Mobutu yari mu marembera kugera magingo aya rukigeretse.

Nyuma y’urupfu rwa se Joseph Kabila yagiye akorana na FDLR mu bwiru bukomeye
Nyuma y’urupfu rwa se Joseph Kabila yagiye akorana na FDLR mu bwiru bukomeye
Benshi mu bayoboke ba FDLR bavuye mu Rwanda mu kivunge cy’impunzi nyuma yo gukora amabi mu gihugu
Benshi mu bayoboke ba FDLR bavuye mu Rwanda mu kivunge cy’impunzi nyuma yo gukora amabi mu gihugu
Abarwanyi ba FDLR bamenesha abaturage, bakabarya utwabo
Abarwanyi ba FDLR bamenesha abaturage, bakabarya utwabo