{Kompanyi y'Abanyasomaliya yakoraga ibijyanye no gucunga umutekano mu Rwanda no mu karere, Fodey Security, yatangaje ko iri mu gihirahiro gikomeye nyuma yo guhabwa ibaruwa iturutse muri Minisitiri y'umutekano iyisaba guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda, icyemezo ivuga ko kinyuranyije n’amategeko agenga ishoramari mu Rwanda.}
Mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa Fodey Security bwasobanuye ko bwatunguwe kandi bukababazwa n’ibaruwa ya Minisitiri w’umutekano ibasana guhagarika burundu ibikorwa byayo bijyanye no gucunga umutekano, icyemezo buvuga ko kirenze inshingano Minisitiri ahabwa mu guhagarika ikompanyi.
Zimwe mu mpamvu z’ihagarikwa ry’iyi kompanyi imaze imyaka hafi 14 ikorera mu Rwanda harimo kudahemba abakozi, kubura ubunyamwuga n’izindi, byose ubuyobozi bwa Fodey buhakana bw’ivuye inyuma.
Umuyobozi mukuru wungirije w’iyi kompanyi, Ayan Ahmed, yasobanuye ko impamvu zashingiweho iyi kompanyi ifungwa zinyuranye n’ukuri, avuga ko kandi niyo ikompanyi yaba irimo ikibazo cyagombaga kugaragarira mbere hagati yabo n’abakiriya cyangwa abakozi babo kuruta uko cyagaragaye kivuye muri Minisiteri.
Ikibazo gikomeye kiri hagati kandi ni uko iyi baruwa ibahagarika babonye taliki 7 Ugushyingo 2013, yabahaga ibyumweru bibiri gusa byo kuba barangije gukemura ibibazo byabo n’abakiriya ndetse n’abakozi, kandi banafunzemo imiryango, ibintu Ahmed avuga ko bidashoboka mu byumweru bibiri gusa.
Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye ku ikompanyi nka Fodey ikorera mu Rwanda kuva muri 2000, bakaduha ibyumweru bibiri gusa byo kuba twarangije gahunda zose twari dufite zirimo amakontaro twari dufitanye n’abakiriya, guhemba abakozi no kuba twahagaritse imirimo.”
Ubu buyobozi buhakana bwivuye inyuma ko haba hari ibibazo ikompanyi ifite byatuma ihagarikwa, buvuga ko hirengagijwe amategeko mu kuyihagarika, cyane ko amategeko atemerera Minisitiri kuba yahagarika burundu ikompanyi.
Asiimwe David uhagarariye iyi kompanyi mu mategeko yagize ati “Minisitiri itegeko tugenderaho rimwemerera guhagarika by’agateganyo ikompanyi ntabwo rimwemerera kuyihagarika burundu nk’uko yabigenje kuri Fodey Security.”
Nubwo Fodey ivuga ko Minisiteri ifite umutekano mu nshingano yirengagije amategeko, ivuga ko ishobora gutanga ikirego mu nkiko.
Ubuyobozi bwa Fodey buvuga ko ubusanzwe bufata leta nk’umubyeyi kandi ngo nta mwana uhakanya umubyeyi, ariko na none bukavuga ko umubyeyi yabuhejeje mu rujijo ari nayo mpamvu bwagiye gutakambira Minisitiri w’intebe nubwo ngo atarabasubiza.
Fodey Security ivuga ko magingo aya nta kibazo ikeka ifitanye na leta gusa hari abavuga ko intandaro ishobora kuba umwe mu bakozi b’iyi kompanyi witwa Abduk Razak leta yigeze kubaza iyi kompanyi, agahita aburirwa irengero.
Fodey ntiyemera ko uyu mukozi wabo Abdul Razak yaba yarazimiye kuko ihamya ko nta kibazo na kimwe afite kandi ajya akanava iyo ashaka, bityo umushaka yamubona.
Asiimwe David yagize ati “Uwo mukozi Abdul Razak bavuga yaje ku mugaragaro kandi ntabwo yavuye hejuru, kandi niyo yaba yaraje n’indege ku kibuga baramwanditse, ubwo rero umushaka yakoresha ibiro by’abinjira n’abasohoka (migration) akamugeraho.”
Asiimwe akomeza asobanura ko uyu Abdul Razak yari mukuru kandi adafite uburwayi bwo mu mutwe, ibyo byose bikamuha uburenganzira bwo kukavaho igihe ashakiye kandi akajya aho ashatse.
Umwaka ushize ubwo Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, yitabaga Inteko Ishinga Amategeko asobanura ibijyanye n’itegeko rizagenga amasosiyete yigenga akora ibijyanye no gucunga umutekano mu Rwanda, yatangaje ko Fodey yagaritswe, kandi ko hari n’umuntu wayo urimo gukurikirana vuba vuba, ku butryo hanatanzwe impapuro ku Isi hose ngo abe yafatwa.
Si ubwa mbere Fodey ihagarikwa, ariko ubundi yahagarikwaga by’agateganyo.
Kugeza ubu bamwe mu bari abakozi b’iyi kompanyi biravugwa ko birirwa mu bitangazamakuru bavuga ko bambuwe imishahara yabo, gusa Fodey yo igasobanura ko abari abakiriya bayo bari mu rujijo kw’ihagarikwa ryayo, bityo ntibishyure amafaranga yavamo imishahara y’abo bakozi, kandi ngo abakozi icyo kibazo barakizi.
Usibye mu Rwanda Fodey Security ikorera muri Kenya, Tanzania, Burundi.

Inkuru bifitanye isano: Fodey Security yahagaritswe gukorera mu Rwanda

Ibitekerezo 0