{Nyuma y’ibiganiro bitandukanye nka Behind the Scene IGIHE TV yatangije ikiganiro gishya yise “Stream 250”kigamije kwereka Isi aho u Rwanda rugeze mu nzego z’ubukungu, umuco, imyidagaduro, uburezi, ibirori n’ibindi.}
Aganira na IGIHE Manishimwe Jean Marie Vianney utunganya ibiganiro mu buryo bw’amashusho yagize ati “Ubundi iki kiganiro twahisemo kucyita Stream 250 kuko 250 ari umubare u Rwanda rwihariye ku bifuza kuhahamagara, iki kiganiro rero nacyo kizajya kigaragaza ibibera mu Rwanda nk’umwihariko.”
Ku ikubitiro iki kiganiro cyatangiranye n’igikorwa cyo guhuza abantu bakeneye imirimo mu Rwanda n’ibigo byigenga n’ibya Leta byifuza abakozi mu cyiswe “Rwanda Job Day” cyabereye muri Serena Hotel mu Ukuboza 2013 ubwo cyabaga ku nshuro yacyo ya 3, hakanashishikarizwa Abanyarwanda kwihangira imirimo.
Manishimwe avuga ko iki kiganiro kizafasha Abanyarwanda, baba ababa mu Rwanda, abo hanze n’abanyamahanga kumenya ibyiza bibera mu Rwanda no gutekereza uruhare rwabo mu bikorwa byubaka igihugu.
Iki kiganiro kije nyuma y’ibindi biganiro bisanzwe bitambuka kuri IGIHE TV nka Behind The Scene, LE Mag, Dispora TV Show n’ibindi byerekana ibikorwa abantu batandukanye bakora byabateje imbere ariko abantu badakunze gusobanukirwa uburyo bikorwamo nko gutunganya amashusho y’indirimbo cyangwa filme n’ibindi.

Ibitekerezo 0