Mu mwaka ushize, habarurwaga abana batewe inda barenga ibihumbi 17, ariko siko bose babonye ubutabera ngo ababikoze babiryozwe.
Raporo y’Ubushinjacyaha igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2018, amadosiye ajyanye no gusambanya abana yashyikirijwe uru rwego yagiye yiyongera, aho mu 2013/14 yari 1819; 2014/15 aba 1879; mu 2015/16 agera ku 1917; mu 2016/17 aba 2086 naho mu 2017/18 aba 2996.
Mu kiganuro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Ushizwe kurinda no kurengera abana, Nyirabahinde Anastasie yatangaje ko hari imbogamizi zituma ubutabera budatangwa ku bana basambanyijwe.
Ati “Hari bamwe mu basambanywa ndetse n’imiryango yabo badatanga amakuru ku gihe, bakarindira ko baterwa inda, bigatuma ibimenyetso bimwe bibura bityo hakaba habaho ko uwakoze icyaha atahanwa.”
Yifashishije urugero, Nyirabahinde yagaragaje ko usanga hari dosiye nyinshi zibura uko zikurikiranwa.
Yagize ati “Ku madosiye 2996 ajyanye n’icyaha cyo gusambanya abana yinjiye mu Bushinjacyaha mu mwaka 2017-2018, muri yo 1866 ni yo yoherejwe mu nkiko, agera kuri 1096 yarashyinguwe naho 34 yari agikurikiranwa.”
Mu gihe MIGEPROF ikomeje ubukangurambaga, Nyirabahinde agaragaza ko hari ibigenda bihinduka; “imiryango imwe yahitagamo guhishira ikibazo, bakabyita ko ari ukwiyunga” isigaye itanga amakuru.
Inama mu kurwanya abatera abana inda
Nyirabahinde asaba ko buri muntu yakumva ko ari inshingano ye kudahishira abakora icyaha cyo gusambanya abana, bikagera n’aho babatera inda.
By’umwihariko, asaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana bakagira amakuru ahagije n’ububasha bwo kumenya abashaka kubashora mu ku basambanya, bakabigaragaza bitaraba.
Uretse ababyeyi b’umubiri, umuryango nyarwanda nawo usabwa kumva ko umwana atari uw’umuntu umwe, bagahagurukira kumurinda mu bihe byose kandi n’abakuru cyangwa ababyeyi bagatanga urugero rwiza mu myitwarire ijyanye n’ubuzima ndangagitsina.
Asaba ko habaho ubufatanye bwa bose n’inzego zose mu kurwanya no gukumira abasambanya abana.
Ati “Ikibazo cyo guterwa inda ku bana kirababaje kuko bigira ingaruka mbi ku mwana, ku muryango no ku gihugu muri rusange. Haba mu burenganzira, mu mategeko no mu muco nyarwanda ntabwo umwana akwiye gusambanywa, ari byo bimuviramo guterwa inda.”
Zimwe mu ngaruka zigera ku bana basambanyijwe zirimo guhorana ubwoba, ipfunwe, kutigirira icyizere, gutakaza ishuri n’ibindi.
Ubushakashatsi ku mibereho y'abaturage (DHS) bwo mu 2014/2015 bwagaragaje ko abakobwa bagera kuri 7% bo mu kigero cy’imyaka 15 na 19 batewe inda. Ariko inzego zikurikirana uburenganzira bw’umwana, zibutsa ko guhohotera umwana bitareberwa mu mibare “kuko nta mwana n’umwe ukwiye gusambanywa.”
Amategeko akomeye mu kurwanya abasambanya abana
Nubwo ikibazo cyo gusambanya abana gihari, amategeko yarakajijwe mu guhangana na cyo ku buryo mu gihe hatabayeho guhishira abanyabyaha, bizabera urugero abandi kubera ibihano bikomeye biteganyirizwa abahamwe n’icyaha.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyasohotse mu muri Nzeri 2018, giteganya ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Kinateganya ko iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Mu Ukwakira 2018, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2016 na 2018, abantu 2 728 ari bo bahaniwe icyaha cyo gusambanya abana.





Ibitekerezo 0