Iyi modoka yamuritswe ku wa 5 Ugushyingo 2026, igaragazwa nk'imwe mu zifite ikoranabuhanga rigezweho, ubushobozi bwo kugenda mu mihanda igoye n'ibikoresho bitandukanye bigamije korohereza abayitwaye n'abayigenderamo.
Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri CFAO Mobility Rwanda, Nkotanyi Augustin, yavuze ko BYD Ti7 DM-P ishobora gukora urugendo rw'ibilometero 80 ikoresheje amashanyarazi gusa, mu gihe iyo ikoresheje amashanyarazi na lisansi ishobora kugera ku bilometero 710.
Yasobanuye ko ubu bushobozi butuma iyi modoka ishobora kwifashishwa mu ngendo za buri munsi, ariko ikanakoreshwa mu ngendo ndende, aho uyitwaye aba afite amahitamo yo gukoresha amashanyarazi cyangwa lisansi.
Nkotanyi yagaragaje ko BYD Ti7 DM-P ifite ubushobozi bwo kugenda mu mihanda igoye, irimo iy'imikuku, ahantu h'imisozi no mu bice by'icyaro, bitewe n'ikoranabuhanga rifasha amapine yayo yose uko ari ane kubona imbaraga zikenewe.
Ati “Iyi modoka ifite ikoranabuhanga rya Intelligent Electric Four-Wheel Drive, rituma amapine yose uko ari ane ahabwa imbaraga hakurikijwe imiterere y'aho imodoka iri kunyura. Ibi biyifasha kugenda mu mihanda irimo imikuku, ahahanamye n'ahandi hantu hataringaniye.”
Mu bindi biranga BYD Ti7 DM-P harimo ubushobozi bwo gusharijwa hakoreshejwe ibikoresho bitandukanye, bituma nyirayo atagomba buri gihe kujya kuri sitasiyo zabugenewe.
Iyi modoka iherekezwa n'igikoresho cyo gusharijira mu rugo (Wall-box Charger) gifite ubushobozi bwa 7 kW, ndetse n'ikindi kigendanwa (Mobile Charger) gifite ubushobozi bwa 3,3 kW.
Ibi bikoresho bifasha abayitunze kubona uburyo butandukanye bwo kuyisharija, bitewe n'aho bari n'ibikorwaremezo by'amashanyarazi bihari.
Nkotanyi yavuze ko CFAO Mobility Rwanda inafite ibikoresho n'abakozi bahuguwe mu gusana imodoka za BYD, kugira ngo abakiliya babashe kubona serivisi zikenewe nyuma yo kuzigura.
Yongeye ko “ Hari igaraje, spare parts n'abakanishi bahuguwe n'uruganda ku buryo ikibazo icyo ari cyo cyose imodoka yagira, abakozi ba CFAO Mobility Rwanda baragikemura ”.
BYD Ti7 DM-P inafite ibikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga bigamije kongera umutekano w'abayigendemo.
Muri byo harimo igisenge cy'ikirahure gituma urumuri rusanzwe rwinjira mu modoka (Panoramic Sunroof), uburyo bwo gutanga amabwiriza hakoreshejwe ijwi (Four-Zone Intelligent Voice Control), ndetse n'ikoranabuhanga rifasha guhuza telefone na sisitemu y'imodoka binyuze muri Apple CarPlay na Android Auto.
Nkotanyi yagize ati “Mu bindi biyiranga harimo igisenge cy'ikirahure gituma urumuri rusanzwe rwinjira mu modoka (Panoramic Sunroof), uburyo bwo gutanga amabwiriza hakoreshejwe ijwi (Four-Zone Intelligent Voice Control), ndetse n'uburyo bwo guhuza telefoni na sisitemu y'imodoka binyuze muri Apple CarPlay na Android Auto.”
Iyi modoka kandi ifite imyanya y'imbere ishobora kugenzurwa hakoreshejwe amashanyarazi, uburyo bwo gukanda umubiri (massage) n'igice cyabugenewe gishobora gukonjesha cyangwa gushyushya ibiribwa n'ibinyobwa.
Umuyobozi wari uhagarariye CFAO Mobility Rwanda muri iki gikorwa, Pauline Bakashaza, yavuze ko ubufatanye bw'iyi sosiyete na BYD bushingiye ku cyerekezo cyo guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho no gushyigikira iterambere rirambye.
Yagize ati “Impamvu twahisemo gukorana na BYD ni uko ari ikigo kiri ku isonga mu ikoranabuhanga ry'ingufu nshya, gishyira imbaraga nyinshi mu bushakashatsi no mu iterambere ry'ikoranabuhanga, ndetse kikaba gifite icyerekezo cyo kubaka ahazaza harangwa n'iterambere rirambye.”
Bakashaza yagaragaje ko BYD Ti7 DM-P yakozwe hitawe ku bikenerwa n'abakiliya, birimo ubworoherane, ikoranabuhanga rigezweho n'ubushobozi bwo kugenda mu mihanda ifite imiterere itandukanye.
Yongeyeho ati “Iyi modoka ihuriza hamwe igishushanyo mbonera kijyanye n'igihe tugezemo, ikoranabuhanga rigezweho, umwanya uhagije utanga ubworoherane n'ubushobozi bwo kugendana n'imiterere itandukanye y'imihanda, binyuze mu ikoranabuhanga rya Plug-in Hybrid rihuza gukoresha amashanyarazi na lisansi.”
CFAO Mobility Rwanda yatangaje ko ari yo sosiyete yonyine yemerewe ku mugaragaro kugurisha imodoka za BYD mu Rwanda no gutanga garanti zemewe n'uruganda.
Abakiliya bagura BYD Ti7 DM-P bahabwa garanti y'imyaka umunani kuri bateri, cyangwa kugeza imodoka imaze gukora urugendo rw'ibilometero 200.000, bitewe n'ikizabanza kuzura.
Imodoka ubwayo ihabwa garanti y'imyaka itandatu, cyangwa kugeza imaze gukora urugendo rw'ibilometero 150.000, na ho hakurikijwe ikizabanza kuzura.












Ibitekerezo 0