Mu mezi 14 ashize, umuganda witabiriwe ku kigero cya 90,09% naho umusaruro wavuyemo ku rwego rw’igihugu ungana n’amafaranga y’u Rwanda 19.033.371.462.

Intara y’Iburengerazuba niyo yaje ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi avuye mu muganda. Yinjiye miliyari 4 na miliyoni 942 naho ku bwitabire iyi ntara ni iya kane kuko umuganda witabiriwe ku kigereranyo cya 88.4%.

Intara y’Amajyepfo ni iya kabiri mu kwinjiza amafaranga ava mu muganda. Yinjije miliyari 4 na miliyoni 600. Ku birebana n’ubwitabire ni iya gatatu ku kigereranyo cya 90.5%.

Intara y’Iburasirazuba ni iya gatatu mu kwinjiza amafaranga menshi aho yinjije miliyari 4 na miliyoni 67. Mu bwitabire ni iya kabiri kuko witabiriwe ku kigerero cya 91%.

Intara y’Amajyaruguru ni iya mbere mu kwitabira umuganda ku kigereranyo cya 93,09% gusa mu musaruro uva mu muganda ni iya kane kuko yinjije miliyari 3 na miliyoni 396 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umujyi wa Kigali ni uwa nyuma mu kwitabira umuganda ndetse no kwinjiza amafaranga menshi awuvamo. Yinjije miliyari 2 na miliyoni 26 naho ku bwitabire ni ku kigereranyo cya 87.02%.

Mu muganda abaturage bahunguranira ibitekerezo kuri Politiki za leta ndetse bakanaboneraho gukemura bimwe mu bibazo bafite.

Icyakora hari n’abandi bumva ntacyo ubabwiye bo baba babonye umwanya wo kwibera mu rugo aho kwegerana n’abandi baturanye mu mudugudu.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe akunda kwifatanya n’abaturage mu bikorwa by’umuganda ndetse nyuma yaho akagirana nabo ibiganiro.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kanama, yifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu bikorwa byo gutunganya umuhanda.

Perezida Kagame mu muganda wo kuwa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2015
Perezida Kagame mu muganda wo kuwa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2015

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale