Aba baturage batari bamenyekana umubare bagwiriwe n’ikirombe giherereye mu Mudugudu w’Agasharu mu Kagari ka Bugambira mu Murenge wa Ruramira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE ko icyo kirombe cyaguye nijoro, ubusanzwe kikaba cyemerewe gucukurwamo amabuye y’agaciro ku manywa.
Ati “Ntabwo nzi neza umubare w’abantu barimo ariko ni benshi nubwo tutazi umubare wabo, aho hantu ubusanzwe hacukurwaga mu buryo bwemewe n’amategeko kumanywa, nijoro dukeka ko ababikoraga bari bari kubikora mu buryo butemewe n’amategeko.’’
Gitifu Kabandana yavuze ko kuri ubu bari gufatanya n’izindi nzego kugira ngo barebe uko abo bantu bakurwamo, andi makuru bakaza kuyatanga nyuma amenye neza umubare wabo iki kirombe cyagwiriye.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko iki kirombe gishobora kuba cyagwiriye abaturage benshi bitwikiraga ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.



Ibitekerezo 0