{Leta yafashe icyemezo cyo gukura ku isoko no gukurikirana icuruzwa ry'imiti ikoreshwa mu buhinzi n'ubworozi igira ingaruka mbi ku buzima bw'abantu n'inyamaswa.}
Mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa Gatanu tariki ya 20 Kamena, Ministeri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Minisiteri y'Ubuzima, iy'Ubutegetsi bw'Igihugu, n’iy'umutekano, n’Ingabo , Polisi y'igihugu, n’Ikugo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), hatangajwe ko hagiyeho ingamba nshya zo gukura ku isoko imiti imwe yakoreshwaga mu mirimo y'ubuhinzi, ubworozi ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye by'ubuvuzi bw'amatungo n'abantu byakoreshwaga mu buryo butemewe n'amategeko, mu kurinda ubuzima bw'abantu n'inyamaswa.
Nubwo urutonde rw’iyo miti yakoreshwaga rutarajya ahagaragara ariko narwo ruzamenyeshwa Abanyarwanda, ngo ni imiti yari imaze igihe ikoreshwa mu Rwanda, byongeye kandi hari ibihugu byinshi yagaragajemo ko igira ingaruka mbi ku buzima bw'abantu. Aha abanyamakuru bahawe urugero rw'urugendo shuri Abanyarwanda basakoreye muri Philippine, aho bahawe ubuhamya bwa Kanseri yari iri mu bana bitewe n’ababyeyi bateraga imiti mu mirima babahetse.
Leta y'u Rwanda rero ngo ikaba yafashe icyemezo cyo gukura ku isoko no gukumira ko iyi miti itemewe ku rwego mpuzamahanga ko yinjira mu Rwanda.
Ministiri Kalibata w'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda, Dr Agnes Kalibata, yagize ati"Iyo tuvuga ko imiti itemewe tuba dushaka kurinda ubuzima bw'Abanyarwanda. Ntabwo iyo miti idakoreshejwe bizatubya umusaruro, kuko hari imiti yemewe izakomeza gucuruzwa no gukoreshwa."
Ubwo yabazwaga icyo bazakora ngo bahangane n'ingaruka z'iyamaze gukoreshwa, Ministiri w'ubuzima Agnes Binagwaho yatangaje ko bashyizeho uburyo bwo kumenya indwara zitari zimenyerewe zizavuka mu bantu, kandi ko buri Munyarwanda wese akangurirwa kuzajya kwisuzumisha ku bitaro bimwegereye kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze. Iyi serivise ikazatangirwa amafaranga 200 yonyine y'u Rwanda ku muntu wese ugiye kwisuzumisha ku ndwara zishobora guterwa n'iyo miti yaciwe.
Ubu guhera igihe itegeko zisohokeye mu igazeti ya leta, riratangira gushyirwa mu bikorwa. Bivuze ko abacuruzaga iyi miti yavanwe ku isoko batagomba kuyimarana n'umunsi n’umwe bakibona iri tegeko. Abasanzwe bacuruza imiti nabo mu buryo bwemewe bahawe kugeza kuwa 30 Kamena bamaze kumenyekanisha imiti bacuruza.

Ibitekerezo 0