Imyaka 23 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni ibaye, hari abayirokotse ndetse bamaze kwiyubaka binyuze mu nzira zitandukanye bafashijwemo n’ubuyobozi ariko abayiguyemo bagomba kwibukwa.
Mu kiganiro cyihariye Gasigwa yagiranye na IGIHE yavuze akora film zivuga kuri jenoside mu rwego rwo kugaragaza agahinda abishwe bajyanye nubwo ngo atabasha kukagaragaza kose.
Yagize ati “ Gukora film kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mbikora nk’inshingano nasigiwe n’abishwe kuko njyewe nacitse ku icumu. Ni ukugira ngo rero mbakorere ubuvugizi, kuko twebwe nk’abarokotse twitangira ubuhamya ngo twarokotse dutya, ariko bariya bishwe ntabwo babona ubavugira mu gihe twaba tutabikoze.”
Muri film Gasigwa amaze gukora harimo iyitwa Izingiro ry’amahoro ifite ibice bitatu bigaragaza uburyo Jenoside yateguwe (1959-1990), uburyo yashyizwe mu bikorwa (1990-1994), n’igice cya nyuma kigaragaza uko yahagaritswe n’uko igihugu cyagiye cyiyubaka (1994-).
Avuga ko yakoze iyo film kugira ngo abato batazi uko Jenoside yagenze babashe kumenya uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Yakoze kandi indi yise L'Abscé de la Vérité, ashaka kugaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanagaragaza icyo Kiliziya isabwa mu bantu bayo bakoze Jenoside ariko n’abayo bayizize.
Gasigwa ubu yamaze gutegura indi film yerekanwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu, yise Miracle and the Family, ivuga ku gufatwa ku ngufu byakorewe abatutsikazi muri Jenoside.
Ni film afiteho umwihariko kuko avuga ko ishingiye ku byamubayeho ubwo yari ahunganye n’umubyeyi we bagana i Burundi, kuko ngo bageze mu nzira bahura n’Interahamwe zari ziri gufata abagore ku ngufu ndetse bagategeka abana b’abahungu kuryamana n’ababyeyi babo mbere y’uko bicwa.
Ati “ Sinzi ukuntu nagize gutya mbaca mu rihumye kuko nari umwana wamenye koga nkiri muto, mba niroshye mu mugezi w’Agatobwe wari wuzuye ntandukana na mama gutyo mpita nambuka, gusa yararokotse nanjye ndarokoka. Nibaza iyo ibyo bintu biza kuba, ubu mba ndi nde, aba andeba gute, mba mureba gute?”
Ibyo bituma agira akababaro gakomeye k’ubunyamaswa bwakorewe abagore b’abatutsikazi ari na byo byatumye akora iyo film.
Gasigwa Leopold yavutse mu 1979, mu yahoze ari Komini Runyinya, ubu hasigaye ari mu karere ka Huye, gusa ubu yariyubatse ndetse atuye mu Mujyi wa Kigali. Yahawe igihembo cyatanzwe na Rwanda Movie Award muri Werurwe 2016, kuri film yahize izindi.





Ibitekerezo 0