Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu a mbere saa yine za mu gitondo, ubwo umuturanyi wa w'uyu mugabo yari agiye kumureba ngo amwubakire ikiraro.
Uyu muturanyi we witwa Cassien Hahirwabasaba uzwi ku izina rya Mabuti yabwiye IGIHE ati “Mu gitondo nagiye kureba Kanyaranda ngo aze anyubakire ikiraro nsanga urugi rumwe ruriho ingufuri, ku rundi hakingiyemo imbere.”
Yakomeje avuga ko ku cyumweru nyakwigendera yiriwe avuga ngo bamusezereho ko ngo bashobora kutongera kumubona, kandi ngo yiriwe agurira abantu inzoga mu mafaranga yari yahawe n’uwitwa Saveri.
Augustin Ndayambaje umuturanyi wa nyakwigendera na we yabwiye IGIHE ko yamenye ko Kanyaranda yapfuye ariko ko nta mpamvu itangwa yatumye yiyahura.
Ati “Nta mpamvu tubona yatumye Kanyaranda yiyambura ubuzima, kuko nta deni cyangwa amakimbirane yari afitanye n’uwo ari we wese mu kagari ndetse no mu murenge.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Kayigi, avuga ko nyakwigendera yiyahuye.
Yagize ati “Kanyaranda yiyahuye kuko bamusanze mu nzu yapfuye iruhande rwe hari agacupa karimo aside.”
IP Kayigi akomeza avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ikibyihishe inyuma.
Umugabo wapfuye asize umwana umwe ari na we babanaga, kuko yaratakibana n’ umugore.
@KAYITAREJean

Ibitekerezo 0