Iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu munyonzi n’umukobwa yari atwaye bari bagiye mu Karere ka Musanze.
Yagize ati “ Bari bagiye i Musanze bahura n’imdoka yavaga i Musanze ijya i Kigali bahita bayigwamo irabagonga bahita bapfa.”
Yongeyeho ko imirambo yaba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Nemba.



Ibitekerezo 0