{Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe amazi, amashanyarazi isuku (EWSA), kiratanganza ko ibibazo by’amasharazi amaze iminsi abura mu ma saha ya n’imugoroba mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, ngo byatewe n’imashini zitanga amasharazi zimaze iminsi zikorerwa isuku, kugirango zikomeze ibikorwa byazo, ariko ngo ibi bibazo bizarangirana n’icyi cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2012.}

Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi mu kigo cya EWASA ushinzwe imikoreshereze y’amashanyarazi mu gihugu , Murenzi Rukata Mark yadutangarije ko izi mashini zitanga amashanyarazi ziba zigomba gukorerwa isuku, kugirango zishobore gukora mu gihe kirekire.

Imirimo yo gusana izi mashini ngo yatangiye mu byumweru bibiri bishize, kuburyo bitarenze icyi cyumweru imirimo yose iba yarangiye, umuriro ukongera kubonerwa nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko iki kibazo cyibura ry’amashanyarazi kivuka.

Murenzi avuga ko n’ubwo hari abamaze iminsi bavuga ko amashanyarazi agenda buri munsi kandi batabitegujwe, bagiye babimenyesha abafatabuguzi batanga amatangazo mu bitangazamakuru binyuranye bikorera mu Rwanda.

Ikigo cya EWSA cyemeza ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize hasukurwa ama mashini atanga amashanyarazi bigatuma habaho ibura ryayo nta bibazo by’abafatabuguzi bigeze bakira, bigaragaza ko hari ibikoresho byabo byangiritse biturutse kuri iki kigo.