Ubugira karindwi, Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bafashe umugambi wo guhurira mu Buholandi bakakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Uyu munsi ngarukamwaka ushobora no kuba inshuro zirenga imwe mu bihugu bitandukanye, iyo aba Banyarwanda baba mu mahanga bahawe ijambo usanga aho utaragera bawifuza bitewe n’akamaro ufite mu guhuza u Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’inshuti zabo z’abanyamahanga.

Ku munsi w’ihuriro nk’iri “Rwanda Day”, aba Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahabwa rugari, ababaza ibibazo bakabibaza ndetse bagahabwa ibisubizo, abashimira n’abatanga ibitekerezo bakabitanga, abafite business bakorera mu mahanga ndetse n’abaturutse i Rwanda berekeza muri Rwanda Day basabye ijambo bakarihabwa maze ukanababera amahirwe yo kwamamaza ubucuruzi bwabo nta kiguzi.

Uyu munsi uberamo byinshi byiza kuko uba ari n’uw’ubwisanzure busesuye, aho n’uwifuzaga kuba yahabwa ikiganza na Perezida Kagame abimusaba nta nkomyi.

Ariko se ntacyo twibagirwa? Iteka Perezida Kagame ntashobora gutaha atagize inama n’ibitekerezo yungura abo baganiraga bari aho ndetse n’abakurikiranye ibihabera mu bundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Muri Rwanda Day yabereye London mu Bwongereza ku itariki 18 Gicurasi 2013, Perezida Kagame yavuze ko uyu mwanya aba ari uwo guhura, kuganira, kujya inama inama ndetse no gufata imigambi, kandi ko umugambi ugira agaciro iyo abawufashe bawuhuriyeho.

Peresida Kagame yagarutse ku gisobanuro cy’ijambo “Imfura”, ati “Mu bibazo niho umenyera intambwe abantu bateye mu kubaka no kwiyubaka […].” Agaragaza ko mu bibazo ari naho umenyera imfura nyayo, kuko mu bibazo imfura idahunga cyangwa ngo ihemuke.

Ati “Iyo wamaze kubona ko ufite ikibazo kiba ari icyawe, no kugikemura biba ari ibyawe ntugomba kugihunga.”

Perezida Kagame avuga ko ibibazo by’amateka y’u Rwanda ari iby’Abanyarwanda ubwabo ndetse n’ibisubizo akaba ari bo bigomba kuvamo, bityo mu kubikemura ukaba wihaye agaciro.

Aha ni naho havuye imvugo “kwiha agaciro no kwigira”, ndetse niba uri n’Umukirisitu na Bibiliya irabivuga, iti “Ntugasakuze mu bibazo. / ngo ‘mbese ko usakuza nta Mana ugira?’..” Bivuze ngo, menya ibyawe n’uko ukwiye kubitwara utitesheje agaciro.

Muri 2014, Rwanda Day yabereye Atlanta ku ya 20 Nzeri ho, Perezida Kagame yatubwiye ko tugomba kwiga gukoresha, kubyaza umusaruro no guha agaciro iby’iwacu, aho kugira ngo abo mu bihugu byateye imbere baze kudutwara ubu bukungu bwacu dusigare turirira mu gihombo.

Inama duhabwa turazizirikana?

Ni inama nyinshi tugirwa, gusa ikibabaje ni uko kuri bamwe ziba amasigaracyicaro, aho usanga kugera magingo aya hari abacyisebya bagasebya n’igihugu cyabo, ibi bikagaragaza ko batazirikanye inama yo ‘Kwiha agaciro’.

Ni byo nta gaciro uba wihaye, kuko uba wisebeje n’abawe bose. Uwo ugenda ubeshyabeshya ngo aguhe icumbi n’umugati arabigusuzugurira, kandi burya ntugire ngo hari n’icyizere yakugirira! Aba abibona ko uwanze abe atahindukira ngo akunde rubanda rw’ahandi.

Perezida Kagame yarabivuze ko iyo utihaye agaciro nta n’undi ukaguha, mu gihe wowe ubwawe wifitiye ikibazo ukagihunga ukagerekaho no gusebanya nyamara kugikemura ari wowe byarebaga, uba wiyandaritse ndetse burya biba byagushobeye kuko uba utibonamo ubugabo bwo gukemura ibyawe, bityo nta “Kwigira” kuba kukurimo.

Ibyo tubireke, burya icyiza ni uko iyo inama zitambuka byanze bikunze zigomba kugira abo zifasha.

Abanyarwanda mu gihugu cyabo ubu bunze ubumwe, ndetse uzacunge neza ubu umutekano nibo bawicungira, aho usanga abanyabyaha benshi mu gihugu batabwa muri yombi kuko habayeho ubufatanye bw’abaturage na Polisi.

Ibi bigaragaza ko amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo bayazi, ni ayabo, ni ikibazo cyaho, ntabwo bagihunga, bajya umugambi bakawuhuza bakikemurira ibibazo badasakuje. Uku rero ni ko kwiha agaciro, bityo n’inama z’Umukuru w’Igihugu ntizipfa ubusa kuko abazumva bakazikurikiza zibagirira umumaro.

Ubu turacyarwana na gahunda zo kwiteza imbere, Abanyarwanda barihangira imirimo ibatunga badasabirije, ndetse ‘burya si buno’, ubu akamaro k’imitungo kamere dufite turushaho kugasobanukirwa tukayibyaza umusaruro, ntibikiri bya bindi abadutanze iterambere bajyaga baza bakayora ibyacu bakigendera tugasigarana inzara n’ibibazo.

Burya udafite umutwe muzima byagorana ko agira icyerekezo kuko ubwonko ari bwo buyobora. U Rwanda rufite amahirwe yo kuyoborwa mu cyerekezo kizima. Iyi ni yo mpamvu kumva inama ugirwa ukazikurikiza bizakugirira akamaro.

Munyarwanda ukwiye kumenya ko wambaye ikirezi cyera, niba utabizi ujye ureba abifuza Umuyobozi nk’uwawe uko bangana.